Igitangaza cyavuye mu kwizera k’umwana muto-Ubuhamya

Ubuhamya bukurikira turabugezwaho n’umubyeyi (umugore) ukora umurimo w’Ubushumba ari we Pasteri Jema Taboyan wabonye Umwana we akira indwara mu buryo butangaje, biturutse ku kwizera k’umwana muto.

Reka duhe ijambo uyu mubyeyi:

“Ese ibitangaza biracyabaho? Iki kibazo nagiye nkibaza kenshi. Ubundi ndabyemera ko Imana ari Nyirububasha bwose, kandi ko ntakiyinanira. Nizera kandi ko igitangaza cya mbere ari ubu buntu twahawe no gukundwa n’Iyo Mana nkuru, tukakira urwo rukundo atari mu bitekerezo gusa, ahubwo no mu mutima; kandi tukarugenderamo buri munsi. Ariko se ibindi bitangaza tubona mu Butumwa Bwiza, nko gukizwa indwara, byo byari ibyo mu gihe Yesu yagendaga mu isi gusa?

Reka mbabwire ikintu giherutse kubera mu muryango wacu.”

Pasteri Jema akomeza muri aya magambo:
“Hashize Imyaka mike umukobwa wacu w’imfura yari afite imyaka 3 naho agahungu kacu gato gafite amezi 10. Icyo gihe nari ngifite intege nke bitewe nuko ari bwo nari ngikiruka indwara. Umunsi umwe ndimo kuhagira umuhungu wanjye, yaje kuncika agusha ijisho kuri Benywari ( Baignoire, ikintu gikoze nk’umuvure biyuhagiriramo); muteruye mo nasanze ijisho rye ryatukuye tukutuku, kandi aboroga bikomeye.Twahise tumujyana kwa muganga aho bahise bamukorera ibizami, nyuma biyemeza kumugumana iminsi ibiri, bamusuzuma.Twahamagaye umukobwa wacu wari wasigaye kwa Sekuru tugira ngo tumuhumurize, tunamubwira ko yaba akiri aho kwa Sekuru. Mu kunsubiza umukobwa wanjye yarambwiye ati ’ Mama, kora nkuko Yesu yabikoze kuri Bartimayo: Rambika ikiganza ku jisho rye, usenge.’’ Icyo gisubizo cy’umwana numvise hari ahantu kinkoze, ariko naribwiye nti ‘ Iyaba byari byoroshye nkuko abivuze…’Ku munsi ukurikiraho batubwiye ko imboni y’uruhinja rwacu yangiritse, ku buryo atazongera kubona.”

Pasteri akomeza agira ati: ”Muriyumvisha namwe umubabaro twagize. Twasabye kubonana n’abaganga kugira ngo hakorwe ibizami bitandukanye, umwana bamushyizemo ikinya. Mu gihe twari tugiye gutaha, agakobwa kacu nibwo kinjiye aho musaza we yari ari kamurambikaho ikiganza ku jisho karavuga ngo ‘Yesu vura ijisho rya musaza wanjye.’kakuyeho ikiganza, ariko ntacyari cyahindutse. Ijisho ryari rigitukuye nka mbere. Yaturebye atangaye maze atubwira ababaye ati ‘Yesu ntakijije musaza wanjye.’

Twe twari dutangajwe no kubona ko yari yizeye rwose ko umwana ahita akira ako kanya.Twasobanuriye umukobwa wacu ko rwose Yesu afite ububasha bwose bwo gukiza ako kanya bikaba , ariko ko nk’Imana afite uburenganzira bwo kugena uko ibintu bikorwa, n’igihe bikoreka.

Ku munsi ukurikiyeho, haje undi muganga utari wawundi wa mbere, kumusuzuma. Amaze gukora ibizami bitandukanye, arampindukirira arambwira ati ’ Madame kuki wazanye uyu mwana?’mu gihe nashakaga kumutekerereza byose , umuforomokazi wari uhari yamuhereje amafishi y’umwana, ariko undi arasubiza ati ’ Ntacyo ndimo kubona, umwana nta kibazo afite.’ Umuforomokazi yararakaye ahita ajya guhamagara wa muganga wamusuzumye mbere, aho yari ari mu nama. Yarebye umwana niko kwemera nawe ko ikibazo yari yabonye mu jisho ry’umwana kitagihari, umwana ari muzima.

Mu byukuri twe icyo gitangaza sicyo gusa cyatwemeje ko Imana ifite ububasha bwose, ariko uko kwizera k’umwana muto ko Imana ishobora guhita ikora muri buriya buryo, kwatumye twongera kwibaza ku myizerere yacu abantu bakuru.Ese twe aho ukutizera kwacu ntikujya kubuza Imana gukora?

Reka mbarekere uyu murongo w”ijambo ry’Imana, muwutekerezeho:

“Arababwira ati’ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru’ Mat 18,3

Byavuye muri Temoignages sur Dieu.

Adolphe MITALI.