Igipimo cyo gukiranuka kwawe! Dr. Fidèle Masengo

IGIPIMO CYO GUKIRANUKA KWAWE

Nk’umuntu ukora umwuga w’ubwalimu nasanze impamvu abantu benshi basindwa mu bizamini n’uko umunyeshuri atari we utegura ikizamini ahubwo gitegurwa na Mwalimu akaba ari nawe ushyiraho igipimo cy’ubumenyi gisabwa umuntu kugirango atsinde. Iyaba abakora ibizimani aribo babiteguraga, bakagena amanota baha buri kibazo, bakanikosora...Nta muntu wari gusubira mu ishuri. Ariko nk’uko mubizi Mwalimu ubaza akanakosora si we munyeshuri.

Mu gihe cya Yesu, abafarisayo n’abanditsi bari bazi idini mu buryo budasubirwaho! Bari baraminuje mu mategeko y’idini...bari abantu bayubahiriza ndetse bayaziririza cyane...isabato yabo ndetse n’andi mategeko byari bikaze....Yesu waruzi neza imigenzo n’amabwiriza bari bafite abatangaho igipimo ku nyigisho ye yo gukiranuka.

Niko kubabwira ati:

Matayo 5:20 - "Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru."

Uwumvise Yesu avuga aya magambo wese waruzi abafarisayo n’abanditsi yumvise neza ukuntu ijuru rigoye. Abafarisayo n’abanditsi bafatwaga nk’ibitangaza, nibo bari abakozi b’Imana abantu batangaga ho Ingero. Nyamara Yesu yahinyuye iyi mitekerereze. Hari ibintu 4 nize muri iki cyanditswe:

1) Ugukiranuka Imana ishaka s’ugushimwa gusa n’abantu! Nasanze akenshi abantu babuza umuntu kwimenya...Umukristo nyawe ntiyirebera gusa ku byo abantu bamuziho...yirebera ku gipimo cy’Ijambo ry’Imama. N’ubwo yaba ashimwa n’abantu hanze aha...yibaza ko Imana imwishimira.

2) Ugukiranuka Imana ishima kubakiye ku bitagaragara...ntabwo ari ibyo abantu bareba...ahubwo kubyo Imana ireba: umutima ukunda, ubabarira, uca bugufi...utabika inzika...utikakaza! Abafarisayo n’abanditsi bari baramunzwe n’ubwibone...bazi ko aribo bakizwa. Nyamara Yesu yabashakagaho igipimo cyisumbuye cyo gukiranuka.

3) Ubukiranutsi Imana igushakaho bwubakiye kuwo uri aho gushyingira kubyo ukora. Wumvise imvugo y’abakristo benshi muri iki gihe, ukagenzura neza usanga abo twita abakristo bose ataribo. Benshi baracyarangwa no gusebanya...no gusenyana...no kwangisha abantu abandi.

4) Ubukiranutsi Imana igushakaho bwubakiye ku guhinduka nyako aho kwishushanya. Imana ikuzi uko uri. Ntacyo bimaze kugaragara uko utari.

2 Timoteyo 2:19 - Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo"Uwiteka azi abe", kandi ngo"Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye."

Suzuma agakiza kawe, suzuma imbuto wera, suzuma umutima wawe...Isuzume! Imana ireba mu byumba by’umutima irakuzi. Ufate uyu munsi witekerezeho...uhindure ibigomba guhinduka.

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr