Igihe cyo kwitegura Joyce Meyer

Igihe cy’ubukonje ni igihe ibintu byose bisa n’ibyahagaze. Ni igihe ibiti bisigara byambaye ubusa, uburabyo bwinshi ku bimera bitandukanye buraraba bugahunguka. Gusa nanone igihe cy’ubukonje ni igihecyo kwitegura ku ko imizi y’ibiti n’ibitunga igiti n’ubushyuhe byitegura gukura mu gihe cy’ubushyuhe.

Ibyo rwose bisa n’uko njye na we tujya duca mu gihe ubugingo busa n’ubusinziriye. Habaho ibihe wagirango Imana iracecetse…igihe inzozi n’intego zose wari warihaye by’ejo hazaza bigasa n’ibipfuye rwose. Ariko, nubwo nta cyiza, nta kinezeza na kimwe tuba twumva, ntibivuze ko ntakiba gihari. Twagombye kuba dufite umurimo urimo gukorerwa imbere mu mutima igihe dutegereje kwakira ibyiza Imana iduhishiye mu gihe kiri imbere.

Nkuko umuhindo utegurira ibimera, indabo n’ibiti igihe cy’ubushyuhe, igihe kigaragaraga nk’ubukonje mu buryo bw’umwuka ni cyo gihe cyo kwitegura. Ni igihe cy’ubugingo bwacu cyo kwiga no gukomezwa. Gukomera mu bugingo ni ngombwa kugirango tuzashobore guhangana n’imiraba izaza muri cya gihe cy’uburumbuke n’umudendezo. Nasanze hari abantu benshi baba bafite impano zabageza ahantu heza cyane, ariko iyo badafite umutima nk’uwa Kristo ukomeye, nta mpano n’imwe ibaho yabatambutsa bene ibyo bihe.

Imana ifite ibyo yaguteguriye, niba rero ubona umugambi wayo utarimo gusohora kuri wowe, ubwo nyine uri mu gihe cyo kwitegura. Humura rero, si wowe wenyine. Twese tujya tunyura mu bihe nk’ibyo. Bibiliya itubwirwa ko na Yesu ubwe yakeneraga igihe kugirango akure kandi yongere ubwenge no mu gihagararo, kandi mu myaka yabanje, yiteguraga umurimo ukomeye wo gukora mu myaka itatu (Luke 2:52).
Dore ibitekerezo nize bishobora kugufasha kwigira imbere mu ntego imigambi n’ibyerekezo byawe mu gihe cy’ubujonje.

Suzuma neza icyo ugamije

Imana impamagarira kwigisha Ijambo Ryayo, sinabikoraga kubera ishyaka rindya ryogufasha abantu. Nifuzaga kuba umuntu uzwi. Nari naragize ibibazo mu mateka yanjye noneho sinamenya uburyo byampungabanije. Sinari narabonye ko ibyo nkora mbiboneramo agaciro. Kubera ibyo rero, ibyo naringamije, ntibyari mu murongo w’uko Imana ishaka ko mba.

Ikigaragara ni uko abantu benshi batimenya ntibanamenye impamvu ituma bakora ibyo bakora. Kwibeshya ni umutego woroshye kuwugwamo, kandi ni kimwe mu bintu bikomeye cyane kwemera. Ariko iyo tugize ubushake bwo kwemera gusuzuma icyo tugamije, Imana iraduhindura ikatugarura mu nzira yatugambiriyeho mu buzima bwacu.

Sohoka aho mu bususuruke

Kugirango twinjire mu kintu gishya, buri gihe dusabwa kurekura ikintu twahoze dukora. Imana iradukebura ikadukura ahantu twumvaga hatuguye neza ikatunyuza mu buzima tutamenyereye kugirango itwigishe kuyishingikirizaho. Kandi inshuro nyinshi cyane, tugeragaza kugundira ibyo tumenyereye mu gihe tutarizera neza ko byo bishyashya bizaduhira. Dusigara turwana intambara yo kwibaza niba mu by’ukuri ari Imana twavuganye cyangwa niba bikwiriye kuyishingirizaho.

Nugumisha ikirenge kimwe aho uri, ugatera intambwe ngo ushyire ikirenge ahandi hantu hashya, amaherezo uzatanyuka amaguru ugwe. Imana ishaka ko tuyigirira icyizere tukemera gukora ibyo ishaka ko dukora tukajya aho Ishaka ko tujya. Tugomba kwemera kubanza kurekura icyo twahoze kugira ngo tube ikindi gishya tukishingikiriza ku Mana kugira ngo idukemurire ibyo tukeneye byose.

Emera guhanwa

Bibiliya itubwira ko “ntagihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoroa abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11 Bibiliya Yera).

Igihano rero ntamunezero kizana ariko ni ngombwa cyane kugirango umuntu akure mu mwuka.

Kwirinda ni imbuto y’ Umwuka saba gukuzwa uko bikwiriye. Kwirinda cyangwa kwiha umwifato byubakwa iyo ugenda ukora ikintu cyiza ubigambiriye, ukongera kenshi kandi mu gihekirekire. Bishobora kugusaba kwishyura amadeni ufitiye abantu, kudasesagura, kurya indyo nziza ku bubuzima no gukora imyitozo ngorora mubiri, guhindura uko wivugaga n’uko wavugaga abandi, no kugira akanya kihariye ko kwihererana n’Imana n’Ijambo ryayo buri munsi. Uko ugenda wiha umwifato kuri buri cyiciro cy’ubuzima uba urushaho kugira ubushobozi buguhesha kuzatunganya izindi nshingano uzahabwa mu munsi iri imbere.

Imana ifite imigambi ihebuje ku buzima bwawe! Ishaka ko ugera ku nzozi zawe ukaba mu buzima bw’umugisha, ibyiringiro n’amasezerano. Ndizera ko ibi bigufashije!.
Uzabigeraho! upfa gusa kugira ubushake bwo gutera intambwe yawe, ukagirira Imana icyizere na yo igatera intambwe Yayo. Kandi uko urushaho kuyishingikirizaho no kuyigirira icyizere muri ibyo byose, niko wihuta mu kwinjira mu byo yaguteguriye.