Igihe cy’Imana n’igihe cy’abantu

Abami 4:1-7, amagambo ari hano ni ay’umugore w’umupfakazi.
Inkuru y’uyu mupfakazi igaragaza ko yari ageze mu bihe bigoye by’umubabaro n’agahinda, gupfakara, gukena, kumunyaga abana be.

Kugira ngo bafate icyemezo cyo kumunyaga abana be 2 b’abahungu, inkuru yari yarasakaye muri rubanda, amagambo y’abantu, gusekwa ari byinshi. Ariko, yikomeje k’Uwiteka!!

Yumvise gusenga kwe, ndetse n’uk’umugaragu wayo Elisa, aramutabara, amurinda agahinda gasaze no gukorwa n’isoni. Rubanda rwari rutegereje guseka.

Igihe cy’abantu kirangwa no kurenganya, gushinyagurira ubabaye. Igihe cy’Imana kirangwa n’urukundo n’imbabazi n’imbaraga bye, impundu zikavuzwa n’abacunguwe ! Haleluya, Amina. Nuko abagome batungurwa no gukora k’Uwiteka ku isaha yayo. Haleluya!

Birashoboka ko hari ibikugoye bikubereye nk’inkota mu mutima, ndetse bikaba binashoboka ko ubitinzemo, ndetse na rubanda rukaba rwarabonye inkuru yo gutangaza mu rwongorerano. Nyamara hari igihe utazi nanjye ntazi Uwiteka azahagurutswa no gushyiraho akadomo (point final) ku ruvugo n’agasuzuguro bya satani. Nubwo turushywa na byinshi, tugacika intege, Uwiteka abizi kurusha uko abantu babisobanura.

Komera, ikomeze ku Mana, ntuhe satani icyuho cyo kukwishima hejuru. Ukwizera kwawe kukubere nk’utuvuta mu gaherezo. Utwo tuvuta tugufashe kugera ikirenge cyawe mu cya Kristo, usenga, unihira Uwiteka. Ngo nta wayikoreye uzakorwa n’isoni kandi ngo ntazirengagiza umutima umenetse.

Ugutabarwa gutunguranye kwa Morodikayi n’Abayuda bose, bitubere ikitegererezo mu bibazo duhura na byo muri iyi si. Uwiteka agufashe, akwambike imbaraga zo kwihanganira ibikugerageza, kugeza ku munsi wo gutabarwa kwayo, umunsi w’impundu. Mugire amahoro y’Imana. Amen.