Igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we

‘’Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we.’’ Yesaya 53:5
Satani ashobora gukoresha umuntu wese icyaha, yaba ari umusilamu, umuyuda, abasenga boudha, aba Kristo n’abandi.

Uko yaba ameze kose ashobora gukora icyaha nubwo yaba ari umuyobozi w’itorero gishobora kumugeraho. Icyo cyaha rero nicyo gishobora gukurura uburakari bw’ Imana. Nk’uko na mbere hose byagenze kuko imigenzereze y’abantu mibi niyo yatumye Imana irakara. Igera naho ifata icyemezo cyo kurimbuza abantu amazi.

Kurakaza umuntu birababaza ariko kurakaza Imana n’ikindi kintu, niyo mpamvu habayeho ubufasha bw’umwana w’Imana, Yesu Kristo byari ngombwa ko ahaboneka. Niwe wapfiriye ku musaraba, yishyiraho guhosha uburakari bw’Imana, yarakubiswe, ararenganywa kubera ibyaha byacu Yesaya 53:4. Yabikoze kugirango adukize umuriro w’iteka.

Ubusanzwe biragoye kwitangira umuntu w’umunyakuri, noneho ibaze umuntu w’umunyabyaha utanakwemera, ntabwo byari byoroshye ariko Yesu yarabyihanganiye yemera gutukwa nabo yacunguraga yemera gupfa urupfu rubi.

Kuri ubu umuntu aje akagucira mu maso sinzi ko wabyihanganira, ushobora gukoresha imbaraga zawe zose ukamwitura icyo akoze, ariko Yesu yaciriwe mu maso arihangana kugirango abashe gucungura ubugingo bwacu mububata bw’icyaha n’urupfu.

Yesu baramukubitaga bakamubaza gufora umukozeho. Bamutwaye nk’intama bajyana kubaga arabyihanganira, atabuze icyo akora ngo yikize, ahubwo ari ukugira ngo nawe ubarwe mu muryango w’abana b’Imana.

Iyo umuntu ajya gutoranya umuntu aba ashaka umunyangeso nziza, ariko Yesu yaje gushaka umunyabyaha, yemeye kwitwa icyaha kandi nta na kimwe yakoze.
Akwiye icyubahiro kuko igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, ntiyari uwo kwifuzwa, yemeye kuba usuzuguritse mu maso y’abantu bose, yicisha bugufi kugira ngo aturonke.

Niba usoma ubu butumwa utaramwakira mubwire uti ‘’Yesu ndabizi ko ndi umunyabyaha, nkeneye imbabazi zawe kugirango nkire, mbabarira ibyaha byanjye umpindure icyaremwe gishya, Amen.’’