Iyo turi kumwe nayo mu rugendo ni intwari ku rugamba (III)

Igice cya nyuma: Dukwiriye kwizera Iyo turi kumwe mu rugendo, kuko ni intwari ku rugamba.

Uku kwizera mvuga ni kwa kundi guhindura ibintu, kuko kwizera gusanzwe abantu bose barakugira.

Matayo 8:23-26 “ Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. Umuyaga uba mwinshi mu Nyanja, ubwato bwabo burarerngerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. Baraza baramukangura bati ‘Databuja, dukize turapfuye.’ Arabababaza ati’niki kibateye ubwoba, mwabafite kwizera guke mwe? Maze arabyuka acyaha umuyaga n’inyanja, biratuza rwose”.

Aba bigishwa birengagije imbaraga z’umuyobozi w’urugendo. Mbibutse ko umusare w’urugendo dukwiriye kumwizera cyane. Umwana yari mu modoka itwawe na se, noneho bagera ahantu bashaka gukora impanuka, umwana ati’ ndabizi neza ko kuva Papa wanjye ari we utwaye imodoka ntacyo turaba”. Uyu mwana yari yizeye neza ko adashobora gukora impanuka kuko yizeye se uri kuri Volant. Mbibutse ko uri kuri Volant ni Kristo, intwari ikomeye.

Danieli 3:17”Niba ari byo Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza Nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze”.

Bene data, bari bazi neza imbaraga zibakoreramo izo ari zo, bati iyo dukorera ibasha kudukiza. Imana ishimwe. Muzi ko burya ibigeragezo nabyo biza bije gupima urukundo dukunze Imana. Mbese ye iyo aba basore baza kuvuga bati”ibyo ntitwabivamo, bakareka gukomeza kwizera kwabo, hari gucura iki? Mbese tuba tubavuga iki? Ariko tubabonamo intwari mu kwizera. Ikintu gitangaje ntabwo bavuze ngo Imana iradukiza itanura ry’umuriro? Oya! Ahubwo iradukiza mu itanura ry’umuriro, twizeye ko nitugera mu itanura Imana iri budukize umuriro waryo!

Zaburi 91:2 “ ndabwira Uwiteka nti’ uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira Imana yanjye niringira’. Dukwiriye kugirira uwaduhamagaye icyizere. Mika 7:7 ariko jyewe ho, nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira.Imana dukorera irumva, yo yarivugiye ati ntabwo narangarana intore zanjye zintakira ku manywa na nijoro.

Ndagira ngo mbibutse ko dukwiriye gusenga Imana, tukayiringira kuko tuzi neza ko ishoboye kandi ko niba ibibazo byawe bidashubijwe, burya uba uri kuri liste y’abategereje, Matayo 9:28”Yesu arababaza ati’Mwizeye ko mbishobora?” ziramusubiza ati Yee, Databuja. Halelua Imana irabishobora, bya bibazo byawe, zangorane, bya byaha byakunaniye, byose arabibasha.
Nabibutsaga ko Iyo turi kumwe nayo ni intwari, kandi ishobora byose ntakibasha kurogoya imigambi yayo yose (Yobu42:1).

Nifuzako dusoza iki cyigisho kivuga ngo Iyo turi kumwe nayo mu rugendo ni Intwari ku rugamba, mbamenyesha ko Imana ubwayo niyo yabwiye Abisirayeli mu gitabo cyo Kuva 23:20-21” Dore ndatuma malayika imbere yanjye akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye. Mumwitondeho mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu kuko izina ryanjye riri muri we. Ariko numwumvira by’ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe n’umubisha w’ababisha bawe.”

Mbibutse ko muri uru rugendo hari malayika wadushyiriweho twebwe icyo dusabwa ni ukumwitondaho. Bene data umwitondaho gute? Mbese aho ntumuteza agahinda. Imana idufashe kandi idushyigikire tuzasohoze urugendo amahoro. Ndangije mbifuriza umugisha w’Imana.

[email protected]