Iga gutunganira Imana TWAGIRAYEZU Alexis

Ibyakozwe n’ Intumwa 8:21 Nta mugabane haba n’urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

Aha ni Petero Intumwa wabwiraga Simoni. Simoni uyu akaba yarabanje kuba umukonikoni akaza kwemera Yesu kimwe n’ abandi b’ I Samariya hanyuma akabatizwa na Filipo ari nawe bagumanye. Ubwo rero intumwa zumvaga ko Abasamariya bemeye ijambo ry’ Imana, babatumyeho Petero na Yohana.
Nabo bahageze babarambikaho ibiganza bahabwa Umwuka Wera.
Nibwo rero uyu Simoni yazanaga Amafaranga NGO nawe bamuhe ubwo bubasha kugitango nawe ajye abikora

Iyi nkuru wayisoma uhereye Ku murongo wa 5.

Abantu bameze nka Simoni, babaye benshi, abantu bashaka kwigana impano z’ abandi ni benshi, umuntu iyo yigishije abantu bagafashwa, undi agira ishyari NGO uriya ntacyo andusha. Hari n’ abasaba kubwiriza mu Rusengero batamuha Ku Cyumweru ntabyemere kuko ariho haba haje abantu benshi

Naratangaye cyane, uziko hari n’ abasaba gutorerwa imyanya batamutora, akarakarira abatowe n’ abatoye Bose! Ariko Ku murongo wa 20. Petero yabwiye Simoni ati pfana I feza yawe,

Ibyo abantu biratana byose, byaba amafaranga, igihagararo, ubwiza, amashuri n’ ibindi, sibyo Imana ireba. Yabwiye Samweli ko Itareba nkuko abantu bareba, ( 1 Sam16:7)

Umurongo twasomye, urerekanako Simoni, ntaburenganzira afite kuri muri biriya yashakaga Ku mpamvu imwe: kuko Umutima we udatunganiye Imana

Kuri 22, yaramubwiye NGO: nuko wihane ubwo bubi bwawe

Bavandimwe twese ntabwo twahawe gukora ibintu bimwe mu Itorero, ahubwo,
bamwe bahawe kuba

a. Intumwa
b. Abahanuzi
c.Ababwirizabutumwa
d. Abungeri
e. Abigisha

Ibyo tubisoma mu rwandiko rwandikiwe Abefeso 4:11

Mbere rero yo kugira ibyo wifuza banza UTUNGANIRE IMANA nibwo uzamenya umuhamagaro wawe, kuko ntitubyiha ahubwo nkuko uriya murongo wandikiwe aba Efeso watangiye uvuga NGO Aha bamwe kuba ni Kristo Ubitanga. Ushobora kumva udatunganiye Imana niwihane Data wa twese Arakubabarira.

Indir. 388 Iravuga NGO: tunganira Imana ubudasiba

Imana Ibahe Umugisha.

Yari mwene so
TWAGIRAYEZU Alexis