Iga gukoresha ururimi mu buryo buguhesha umugisha

"Ushaka gukunda ubugingo, no kubona iminsi myiza, abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, n’iminwa ye itavuga iby’uburiganya " 1 Petero 3:10

Bibiliya itwigisha gukoresha ubwenge igihe duhitamo amagambo tuvuga, kandi Imana iduhamagarira kuvuga amagambo akomeza abandi akanabahesha umugisha igihe cyose tubonye uburyo (Efeso 4 :29).

Mu by’ukuri, ijambo ry’Imana ryemeza yuko ubugingo n’urupfu biri mu mbaraga z’ururimi. Ni cyo gituma tugomba kwirinda mu byo tuvuga buri munsi. Amagambo uvuga ashobora kugira ingaruka nziza zikugirira umumaro, cyangwa mbi ku buzima bwawe bwa hano mu isi ndetse no ku bugingo bwawe bw’iteka.

Biroroshye kuvuga amagambo mabi cyane cyane igihe ibintu bitagenze neza nk’uko ubishaka, ariko Imana iguhamagarira kuvuga amagambo meza akomeza abandi akanabahesha umugisha. Nugenza utyo, nawe ubwawe uzahabwa umugisha.

Uyu munsi ndashaka kukumenyesha ko hari ibyiringiro ko wabona umunezero igihe cyose wemereye Yesu akakwakira ibyo bigutera gusharira, akaguha umunezero. Ubwo ni bwo uzajya uvuga amagambo meza aguhesha umugisha akawuhesha n’abandi.

Dusengane iri sengesho:

Mana Data, ndagushimira amagambo ankomeza umutima umpaye. Ndagusaba imbaraga kugira ngo buri munsi njye mvuga amagambo meza ampesha umugisha ndetse anawuhesha abandi, ntihakagire ijambo na rimwe ribi risohoka mu kanwa kanjye. Mbisabye nizeye mu izina rya Yesu, Amen.

Joel Osteen