Idini no Kwizera – Rev. Dr. Paul Yonggi Cho

Ni ibihe bihamya biri mu mitima y’abavutse ubwa kabiri? Ni uko Yesu yakuyeho ibyaha byacu byose ku bw’umubatizo we, n’amaraso yavuye.

Idini ni ukwizera Yesu ukurikije imyumvire yawe, ukirengagiza ijambo ry’Imana riboneye, ariko gukizwa ibyaha nta ho bihuriye no kugendera ku myumvire yawe. Kwizera ni ukwemera amagambo yose yo mu Isezerano rya Kera n’Irishya, ukazibukira imyumvire yawe bwite. Ni ukwemera ijambo ry’Imana nk’uko ryanditswe muri Bibiliya, no kwakira agakiza kabonerwa mu mazi n’Umwuka, ari wo mubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba. Iyo umuntu yakiriye mu mutima we ubwenge bw’ubutumwa bwiza bw’umwimerere, ni bwo abasha gukizwa.

Ibyaha byacu ntibyashoboraga kutuvaho hatabayeho umubatizo wa Yesu, kandi ntitwashoboraga kubabarirwa ibyaha byacu iyo Yesu atatumenera amaraso. Yesu yabanje kwishyiraho ibyaha byacu, arangije abijyana ku Musaraba atumenera amaraso. Iyo twizeye umubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba, tuvuka ubwa kabiri tubyawe n’ijambo kandi tukabaturwa mu byaha byose by’abari mu isi.

Kwizera nyakuri ni ukwizera ko Yesu Kristo yatwejejeho ibyaha byacu rwose ku bw’umubatizo we. Ni ukwizera kandi ko yemeye Umusaraba w’isoni kubera ibyaha byacu byose. Tugomba kwizera agakiza kaboneye k’Imana. Imana yakunze abantu cyane, bituma idukirisha umubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba. Iyo twizeye ijambo ry’Imana dukizwa ibyaha byacu byose, tugakizwa urubanza kandi tukaba abakiranutsi imbere y’Imana.

“Uwiteka, ndizeye. Sinkwiriye agakiza, ariko nizeye umubatizo wa Yesu n’Umusaraba we no kuzuka kwe.” Icyo tugomba gukora gusa ni ugushimira Imana ko yaduhaye kuvuka ubwa kabiri. Kwizera ijambo ry’umwimerere ryo kuvuka ubwa kabiri ni ukwizera nyakuri.

Ukuri ko kuvuka ubwa kabiri ni uku: “Dore kwizera guheshwa no kumva ijambo, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo” (Abaroma 10:17). “Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yohana 8:32). Tugomba kumenya neza ukuri, kandi tukizera ibihamya bitatu: Umwuka n’amazi n’amaraso (1 Yohana 5:5-8).

“Ukuri ni ko kuzababatura.” Aya ni amagambo Yesu yavuze ku mazi n’amaraso. Mbese warabatuwe? Mbese turi abanyedini, cyangwa turi abakiranutsi? Abo Yesu ashaka ni abizeye kubyarwa ubwa kabiri n’amazi n’Umwuka bonyine.

Niba wizera umubatizo wa Yesu n’amaraso ye, nta cyaha ufite mu mutima wawe. Ariko niba wizera Yesu nk’umunyedini, uracyari mu byaha kuko udafite kwizera gushyitse ko yagukijije. Abanyedini bakomeza kugerageza gukizwa ibyaha byabo igihe cyose basenze bihana, ariko ntubashobora gukizwa ibyaha byabo mu buryo bwuzuye.

N’ubwo bakijijwe mu buzima bwabo, ntibibasha gusimbura kubabarirwa ibyaha gushyitse kubonerwa mu mubatizo wa Yesu n’urupfu yapfiriye ku Musaraba. Reka twizere ijambo rya Yesu ryakuyeho ibyaha by’abari mu isi (n’ibyo mu gihe kizaza na byo) tubashe gukizwa.

Reka nongere nkubwire ko kwihana buri munsi bidashobora gusimbura kuvuka ubwa kabiri. Abakristo bose bagomba kwizera none ko bababariwe ibyaha ku bw’ijambo ryo kuvuka ubwa kabiri.

Ntitubasha kwihana ibyaha byacu burundu. Kwihana gupfuye ntigushobora kugeza umuntu ku Mana, ahubwo bimufasha kwihesha amahoro mu mutima we gusa. Kwihana gupfuye ni ukwatura uruhande rumwe, ukirengagiza burundu ubushake bw’Imana. Ibi si byo Imana idushakaho.

Kwihana nyakuri ni ukuhe? Ni ukugarukira Imana. Ni ukugaruka ku ijambo ry’agakiza ka Yesu, ukaryizera nk’uko ryanditswe. Ijambo ridukiza ni ijambo ry’umubatizo wa Yesu, n’Umusaraba we no kuzuka kwe. Iyo twizeye iri jambo mu buryo bushyitse, turakizwa kandi tugahabwa ubugingo buhoraho.

Ubu ni ubwenge bw’ijambo ryo kuvuka ubwa kabiri. Ni ukwizera umubatizo wa Yesu, n’amaraso ye n’ijambo ry’ubwami bw’Imana, ari byo biduhesha kuvuka ubwa kabiri.

Ubwo Yesu yatubwiraga ko tugomba kuvuka ubwa kabiri tubyawe n’amazi n’Umwuka, yari ashatse kuvuga ko tugomba kuvuka ubwa kabiri tubiheshejwe no kwizera umubatizo we n’amaraso yaviriye ku Musaraba. Ubwo ni bwo tuzabasha kwinjira mu bwami bw’Imana no kubuturamo. Tugomba kwizera ijambo rye. Ibintu bibiri bihamya ko twababariwe ibyaha byacu ni umubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba, ari na byo biduhesha kuvuka ubwa kabiri.

None se wizeye ijambo riduhesha kuvuka ubwa kabiri no kubabarirwa ibyaha? Kwizera umubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba bidukiza ibyaha byose by’abari mu isi. Uku kwizera ni ko kuduhesha kuvuka ubwa kabiri. None se ko Bibiliya itubwira ko Yesu yakuyeho ibyaha by’abanyabyaha bose bo mu isi, ni iki kitubuza kwizera ngo tuvuke ubwa kabiri?

Abizera ibi bintu bibiri bihamya ko twavutse ubwa kabiri (umubatizo wa Yesu n’Umusaraba we), ni bo bavutse ubwa kabiri by’ukuri. Kandi uwizera Umwana w’Imana aba afite uku guhamya muri we (1 Yohana 5:3-10). Niwizera Yesu ntukareke no kwizera amazi n’amaraso n’Umwuka.

Nk’uko umugaba w’ingabo Namani yibiye muri Yorodani karindwi kugira ngo akire ibibembe bye burundu (2 Abami 5), ni ko natwe tugomba kwizera ko muri Yorodani Yesu yakuyeho ibyaha rimwe ngo bibe bihagije iteka, ari cyo cyatumye aduha agakiza gahoraho iteka ryose.

Kuko Yesu yadukunze, ubu tubasha gukizwa ibyaha byose by’abari mu isi, tugahabwa ubugingo buhoraho ku bwo kwizera ko twababariwe ibyaha byacu. Reka twese twizere ijambo ryo kuvuka ubwa kabiri, bizaduhesha kwakira agakiza k’Imana.