Icyumweru cy’umubabaro (igice cya 2) Pastor Desire

Kuwa mbere:

Yesu yirukanye abacururiza mu rusengero, icyo gihe mu rugo rw’abanyamahanga hari huzuye abacuruzi n’abavunjayi barimo bashaka inyungu z’ikirenga. Yesu yabasohoyemo ndetse yubika intebe n’ameza byabo.

Ese niba Yesu atarihanganiye abacururiza mu rusengero rw’amatafari rusanzwe, azihanganira ingeso zibitse mu mitima y’abarokore banze guhindukaho? Kuvunja ni ukugurana amafranga y’ikindi gihugu burya abantu benshi satani yarabavunjiye abatwara ubukristo abasigira idini, abatwara gusenga abasigira intege nke, abatwara ukurundo abasigira urwango, ibice, kwikunda n’ibindi.

Abashumba benshi bigishije abantu kuza mu rusengero ariko ntibabigisha ko nabo ari insengero z’Umwuka Wera ibyo bituma bitwararika iyo baje mu rusengero rwubatswe n’abantu ariko hirya yaho bakananirwa kwera imbuto Imana ishaka.

Iri soko ryashinzwe n’abafarisayo n’abatambyi ngo abantu bagurire ibitambo hafi bibonere inyungu, binabahindure abakire. Amadini menshi akora ibiri mu nyungu zabo atari inyungu z’Ubwami bw’ Imana.

Dukeneye abantu bagarura kuvugisha ukuri bagaca akajagari kari mu bantu bavuga ko basenga.

Kuwa kabiri

Uyu munsi mu gitondo habayeho impaka nyinshi, Yesu yigishije mu migani abasha gusimbuka imitego myinshi yatezwe n’abatambyi.

Kuwa kabiri nyuma ya saa sita, yagiye ku musozi Elayono ahateganye na Yerusalemu, yigishije kwirinda Abafarisayo, yahanuye isenywa ry’urusengero rukomeye rwa Herode ndetse anabwira abigishwa be iby’ibihe bizaza no kugaruka kwe.

Natwe twarasenyutse mu mwuka, amarangamutima n’inyuma ku mubiri abantu babuze ababo n’ibyabo ariko Yesu abasha kongera kutwubaka tukaba abantu bishimye.

Iyo urebye agaciro, umutekano, ubuyobozi bwiza, iterambere riri mu gihugu cyacu ubona gukora kw’Imana nta mbaraga z’umuntu zari kubishobora.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org