Icyumweru cy’umubabaro (igice cya 1) Pastor Desire

Muri iyi nyigisho tuzarebera hamwe icyumweru cy’umubabaro Yesu yanyuzemo kugira ngo agera ku kuducungura k’Umusaraba, kandi imibabaro ye idufasha kwihanganira iyo tunyuramo kuko ari icyitegererezo cyacu.

Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe abasha gutabara abageragezwa bose kuko azi intimba icyo ari cyo Abaheburayo 2

Kuwa gatanu
Yesu yageze i Betaniya iminsi 6 mbere ya Pasika kugira ngo amarane igihe n’incuti ze, Mariya, Marita, Lazaro.

Kuwa 2 wakurikiyeho nimugoroba , mu gihe Yesu yari akiri i Betaniya, Mariya yasize ibirenge bye amavuta y’igiciro cyinshi nk’igikorwa cyo kwicisha bugufi. Iki gikorwa cyerekanye ukwiyegurira Yesu kwa Mariya n’ubushake bwe bwo kumukorera. Yohana 12

Kuwa gatandatu
Isabato Umunsi w’ikiruhuko: Yesu yizihije isabato mu buryo bw’Abisirayeli bwa ba kera.

Ku cyumweru:
Yesu yagiye i Yerusalemu ahetswe n’indogobe ku munsi wa mbere w’icyumweru bisohoza ubuhanuzi bwa kera (Zekariya 9:9) ikivunge cy’abantu cyamwakirije amagambo yo kuri (Zaburi 118:25-26) bityo bimuhesha izina ry’Ubumesiya nk’uhagarariye Uwiteka, Umwami w’Abisirayeli wagombaga kuzaza.

Ikibabaje ni uko abavuze ngo hoziyana nibo bavuze ngo nabambwe nyuma y’icyumweru kimwe gusa, abantu nibagukomera mu mashyi uzahore utekereza ko bahindura imvugo bitewe n’igihe uri kunyuramo, ibikomeye wanyuzemo humura nturi wenyine

Ibi byose Yesu yanyuzemo byari ukugira ngo imibabaro ye izaduhe kugira amahoro, ibyishimo, kugubwa neza, kandi aduhumuriza mu makuba yacu ngo natwe tuzahumurize abayarimo tubaha ihumure twahawe n’ Imana.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org