Icyubahisha Imana n’uko ikinga ibintu, ariko abami bo, bubahishwa no kubigenzura

Imigani 24: 2 “Icyubahisha Imana n’uko ikinga ibintu, ariko abami bo, bubahishwa no kubigenzura.”

Imana yacu niyo kwubahwa, twarabyigishijwe ariko nayo ubwayo irabyigaragariza mu gukinga ibintu . Aho itandukanira n’abami, bo bubahishwa no kugenzura ibyo yakinze. Abajya mu kirere gukorerayo ubushakashatsi, barubahwa bati barakomeye bagiye ku kwezi, ibitabo bikandikwa, ariko urwo rugendo ruba rutewe nuko hariho ibyo Imana yakinze umuntu ntabisobanukirwe neza, bikaba ngombwa ko habaho ingendo nk’izo zo kujya gukora ubushakashatsi no gushakisha kumenya Ibyo Imana yakingiraniye iyo. Nabwo, bakavayo batabimenye byose.Urugero: Mubantu bose bajya mu kirere, nta wari yatuzanira hano kw’isi agace k’igicu ngo byibuze tujye tujya kukareba muri musée ( museum) runaka.
Nubwo bubahwa, ariko hariho Iyicyubahiro niyo yicaye kuri ya ntebe, irakinga ntihagire ukingura, yakingura ntihagire ukinga.

Umugabo witwa Yobu yaramukingiranye, habura numwe wo kumutabara, haza abagenzuzi bitwa ba Elifazi na ba Zofari bagenzuraga ibitari byo: bati Yobu azize ibyaha bashaka kumwihanisha(Yobu 11), Imana irakomeza irakinga, Yobu agera ubwo asigarana ibyiringiro byo kuzareba Imana gusa umubiri umaze kubora.Igihe Imana yabishakiye yaraje irakingura, Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere ( Yobu 42:12) Icyubahiro kiba icyayo. Icyubahisha Imana n’uko ikinga.

Umugabo witwa Mose Imana yamuhaye mission yo kujya kuvana abisiraheri mu buretwa, imuha ibimenyetso by’ibitangaza azakorera imbere ya Farawo. Yagezeyo, arabikora, ikiganza cye kiba ibibembe ako kanya kirakira, inkoni ye ihinduka inzoka imira inkoni z’abakonikoni b’Umwami nazo zari zahindutse inzoka, ibitangaza biba ibitangaza, ariko mu kanya gato, Farawo afata icyemezo cyo kugwiza uburetwa bw’abisiraheri mu cyimbo cyo kubarekura ngo bagende. Yari yakinze; bagaya Mose na Aroni, Mose atakira Uwiteka(Kuva 5). Ubu dufite amateka meza Y’Imana yakuye abisiraheri muri Egiputa. Ariko Farawo, twibuka ko yakozwe n’isoni ingabo ze zigashirira mu Nyanja itukura.

Nagira ngo nkubwire wowe uri kubona bikinze, umenye ngo ni ukugira ngo Imana iziyubahishe nikingura.Ihanganire abagenzuzi bishakira icyubahiro bavuga ko ibyawe bari barabivuze mbere, ko bari bazi ko ariko bizakugendekera. Icyubahiro cyabo nta handi kigera usibye mu kugenzura ibyo Imana yakinze. Ubu , kuko yakinze, bafite ijambo, bareke babone icyo cyubahiro si ikindi, ni icyabagenzuzi, kigarukira aho. Ariko Iyakinze nikingura, icyubahiro kizaba icy’Imana gusa.

Komera kandi ushikame witegure kuzabona Imana ikingura, kandi izaguhira kuruta ubwa mbere. Senga uti: “Data mpa gutegereza kugeza igihe uzakingurira izina ryawe rikaba ari ryo rihabwa icyubahiro.Amen!”