Icyubahiro cye cyamwemeje ko ntawamusuzugura ngo aramukiza ibibembe bye!

Mu nkuru dusanga mu gitabo cy’ 2 Abami 5, Bibiliya itubwira mo umugaba w’ingabo z’ isiriya witwaga Naamani wari intwari cyane, umunyacyubahiro, umutoni kuri shebuja ( ariwe umwami w’I Siliya) ndetse ngo Uwiteka niwe yahesherezaga mo abasiriya kunesha, gusa n’ubwo igihugu cye n’amahanga bamwemeraga, bakanamwubaha, uyu mugabo yari umubembe, ndetse yifuzaga gukira ariko habuze gato icyubahiro cye cyari gitumye yibanira n’ibibembe ubuzira herezo.

Usomye “2 Abami 5:10” Hagira hati: Elisa aherako amutumaho ati genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri urasubira uko wari uri nawe uzaba uhumanutse, Naamani abyumvise ararakara arivumbura, ati: nahoze ngirango ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe ngo ankize? Mbese inzuzi z’I Damasiko, Ababa na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose y’u Bwisilayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke? N’uko arahindukira arigendera.

Muby’ukuri mwene data ushyize mu bwenge no mu gaciro ka kimuntu uyu mugabo ibyo yakoze birumvikana nawe uri umugaba w’ingabo wa Siriya ushobora kubikora, ntibyakorohera kwinjira mumazi yanduye nk’aya Yorodani, wakwibaza uti: Ese rubanda rwakubona bavuga iki? Ingabo uyoboye se? abayobozi bagenzi bawe se ntibaguseka?, Ese hari uwakongera kukubaha? Nawe rero yatekereje ku cyubahiro cye asanga ari agasuzuguro, Gusa n’ubwo byari ugusuzugurwa mu maso y’abantu Imana yashakaga ko aca bugufi maze nayo ikabona uko imwiheshereza ho icyubahiro, Bikunze kandi kugaragara ko iyo umuntu acyiyumvamo ibyubahiro Imana kumwigaragariza itahikozwa kuko ariyo yo kubahwa kandi ni Imana ijya igaragara nk’ifuha Ezekiyeli 8:5.
Ni bande twakwigiraho bagize cyangwa babuze guca bugufi?

- Uwitwaga zakayo wari umukoresha w’ikoro yabaye aho aratunga ariko akanahuguza iby’abandi, ariko amaze kumenya ko akwiye kubona Yesu, ntiyitaye kubamuseka, ata icyubahiro cye yurira igiti bityo Yesu nawe aramwiyereka, aramubabarira (Luka 19).

- Sawuli waje kwitwa Pawulo yabaye aho arwanya ubwoko bw’Imana, uwo yashakaga kwica yaramwicaga, ariko amaze guhura na Yesu, yigishwa guca bugufi, aramwemerera aba imbata ye ndetse bigaragarira benshi ko yaciye bugufi ( ibyakoz 9).

- Umwami Dawidi yagiye atotezwa cyane na sawuli akagera aho yakanamwishe akihorera, ariko kuko yari yarasizwe amavuta ntiyubahuka kumuramburira akaboko ke.

- Umwami Nebukadineza yishyize hejuru bimuviramo kwirukanwa ku bwami imyaka 7 arisha nk’i Nyamanswa kugeza ubwo yemeye ko ubwami bw’Imana aribwo butazashira, ndetse atangira no kuyiramya (Daniel 4:21-34 ).

- Umwami Herode yishyize hejuru ntiyaha Imana icyubahiro,ako kanya malayika w’Imana aramukumbanya aherako agwa inyo umwuka urahera ( ibyakoz 12:21).

- Uzasanga bamwe mubatizera, ndetse no mu nsengero dusengeramo bagwa mu byaha bakanga kwihana ngo batakaza icyubahiro, ugasanga umuntu ni umu Pasitoro cyagwa Padiri ariko biranzwi ko ari umusambanyi kandi ntibibabuze kuguma mu murimo.

- Abandi umwuka w’Imana akabemeza ko bakwiye kwatura bakavugisha ukuri bakanga kugeza aho ibihano by’Imana birinda byabageraho bakamera nk’Ananiya na safira bapfiriye rimwe bazira kubeshya( ibyakoz 5)

- Abandi nabo bakarwanira kwigaragaza mu mirimo itandukanye y’Imana ngo hato hatazagira ubavumbura ko bagiye mu ntege nke, bagatangira kugoreka no gucurika ijambo ry’Imana ngo basibanganye ibimenyetso !!!

Gusa n’ubwo Imana tuyigora ariko yo Iradukunda, twanga inzira imwe ikaducira iyindi ngo ahari twisubireho twihane idukize, ni nako yakoze kwa Naamani amaze kwivumbura, ntiyamuretse yakoresha abagaragu be maze ageze aho yiyambura icyubahiro, yibira karindwi muri Yorodani Imana imukiza ibibembe ngo umubiri we uhinduka n’uw’umwana muto, ndetse arahumanuka (2 Abami 5:13-14).

Bavandimwe, tujya tubura imigisha myinshi bivuye ku kwihagararaho kwacu, ubwibone cyangwa ibyubahiro, gusa iyo habayeho ko umuntu abasha kumvura umwuka cyangwa abajyanama beza aribo bayoborwa n’umwuka wera, ubuzima burahinduka, urubanza wagendanaga rugashira.