Icyo uzaba cyo ugihitamo none!

‘’Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati ‘’ Muzageza ryari guhera mu rungabangabo? Niba muziko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bayali abe ari we mukurikira.’’ 1Abami 18:21

Aha Eliya yabazaga Abisirayeli abasaba gukuraho urujijo, bakamesa kamwe wa mugani w’abanyarwanda. Ntabwo yabategetse ibyo bagomba gukora, ahubwo yabasabye guhitamo uwo bakorera. Ibintu nk’ibi kandi byigeze kuvugwa na Yosuwa nabwo asaba Abisirayeli ko niba bahitamo Uwiteka bamukorera cyangwa niba ari imana za ba sekuruza nabyo bikamenyekana. Yosuwa 24:15

Icyo umuntu azaba cyo bimusaba kugitegura, kandi nta handi kiva ni mahitamo ye y’igihe arimo. Kuva kera Imana yanga kujarajara kw’abantu bayo, ni byiza kumenya icyo ushaka bikakugenera ejo hazaza.

Buri gihe Bibiliya izaguhoza mu buzima bwo kuba umuntu ufite icyo ashoboye, izagusaba gufata ibyemezo byiza ku buzima bwawe kugira ngo ugene ejo hazaza. Kuva mu gihe cya kera kubwa Adamu na Eva, mu ngobyi ya Edeni hamwe n’igiti cyari kizwi ko kimenyesha ikibi n’icyiza.

Iyo usomye ibyababayeho hamwe n’abandi benshi Bibiliya usanga amahitamo ari ikintu gikomeye mu buzima bw’umuntu by’umwihariko umukristo.
Umuntu ahorana inzira ebyiri ku kintu cyose, iyo uhisemo nabi kubw’amarangamutima yawe atari mazima, bigira ingaruka mbi kuri ejo hawe hazaza.

Kugira ngo ube mu muhamagaro mwiza w’Imana nabyo ni amahitamo yawe. Buri gihe uzisanga Imana ikubwira n’ibyo izakora amahitamo yawe bifitanye isano n’ibizakurikira.

Iyo wemeye Yesu, ukamwizera nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, uba ugize amahitamo ya mbere mu buzima bwawe. Iki gihe ntabwo uba wakiriye imbabazi z’ibyaha byawe gusa, ahubwo bigufasha mu gufata ibyemezo ku buzima bwawe kugira ngo Imana ibashe gusohoza umugambi wayo ku buzima bwawe.

Icyo uzaba cyo mu myaka 6 iri imbere, gicirwa amarenga n’ibyemezo uri gufata uyu munsi. Ahubwo wakwibaza umuhamagaro wawe ari uwuhe? Ni iki uri gukora ngo uwugereho? Ni he uri kwerekeza ubuzima bwawe? Ufata umwanya ungana gute hamwe n’Imana yaba mu masengesho cyangwa mu ijambo ryayo?

Umva ibi: Kudaha agaciro ubusabane bwawe n’Imana bigukoresha ibyaha byo mu bwihisho bishyira kera bikajya ku mugaragaro, ubundi ukanezeranwa n’abakobanyi, iyi niyo nzira nyayo yo gutakaza icyerekezo cy’ubuzima (echecs).
Ibi ntibyagufasha gusohoza umugambi w’Imana ku buzima bwawe.

Abantu na satani ntibakubuza kugera ku mugambi w’Imana cyangwa se ubuzima buri imbere yawe. Umuntu wenyine ufite ubushobozi bwo kukuzitira muri ibi ni wowe ubwawe bitewe n’amahitamo mabi wagize ndetse n’imiterere yawe mibi.
Dawidi yatanze inama ku bantu bose ashyiraho n’icyo bizamarira abazazikurikiza muri Zaburi 1.

‘’Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka niyo yishimira kandi amategeko ye niyo yibwira kumanywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.’’

None umaze gusoma usanze amahitamo yawe ari ayahe?

Iri ni ijambo ry’Imana kandi ni ukuri kuzuye, ni akanwa k’Imana. Harimo inama n’inyungu zo kuzikurikiza, ukitegurira ejo hawe hakaba heza Imana igasohoza umugambi wayo ku buzima bwawe, kuko ni rwo ruhari rwawe. Yesu abigushoboze!!!!