Icyo Zaburi y’139 yanyigishije- Bishop Masengo

Zaburi 139:1 - Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya, Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose.

Nshuti,

Wihangane usome Zaburi 139:1-18 nurangiza udusangize ikintu nibura kimwe wizemo.

Njye nize byinshi birimo:

✅ Imana izi amakuru yose andeba. Yamenye ntarabaho kandi imenya wese(uko nigeze kuba, uko ndi n’uko nzaba). Kuriyo nta banga ribaho. Nasanze izi uburemere, n’umuvuduko by’intekerezo zanjye.

✅ Nta kintu kimbaho cyangwa ibyo nyuramo biyitungura. Ibintungura ndetse bitungura n’abantu banzi, yo irabizi kd ibizi ntararemwa. Ibidutangaza kuri yo birasanzwe.

✅ Abantu babayeho, n’abariho ndetse n’abazavuka
, Imana yabamenyeye rimwe, ibaremera rimwe. Mu mugambi w’Imana twese turangana. Nk’uko ababanza mu kibuga cy’umupira n’abasimbura babahitiramo rimwe ariko bakinjira mu kibuga mu bihe bitandukanye, niko twe n’abo dukomokaho n’abadukomokaho tumeze. Twabereyeho rimwe mu mugambi w’Imana ariko tuza mu bihe bitandukanye kubera icyo buri wese azakora n’igihe cye.

Ibihe byiza kuri mwese!

Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Church