Icyari gikomeye Yesu yaragikoze

Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15

Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwiriraho ko atabishobora, kandi koko byarangiye amwihakanye.

Ikintu Yesu akubaza kugira ngo ube inshuti ye ntigikomeye, ni ukwemera kumuha ubuzima bwawe gusa, ugakora ibyo agutegeka. Ugahita uva ku izina ry’ubugaragu, ukitwa inshuti ya Yesu. Ugereranyije n’icyo byari kugusaba iyo atemera gupfa, wasanga akazi gakomeye yarakarangije, icyo adusaba kitagoye.

Yesu yemeye gusiga ubwiza n’icyubahiro, aza mu isi mu gihe kingana n’imyaka 33, agamije gusa gupfira abantu batamuzi kugira ngo abakize urupfu rw’iteka, atubature mu bubata bwa Satani. Ibi yakoze birakomeye, niyo mpamvu ntawe asaba kubimwishyura, we aradusaba icyoroshye cyo gukora ibyo adutegeka, ubundi tugahita twitwa inshuti ze.

Yemeye gusiga icyubahiro cye, aza mu isi kugira ngo asohoze ubushake bwa Se wamutumye. Natwe rero hari icyo adusaba kugira ngo dusohoze ubushake bwe nk’uko nawe yasohoje ubwa Se (Imana).

Niba koko twemera kuba inshuti na Yesu, biradusaba kumuha ubuzima bwacu. Hari icyo bizagusaba birumvikana ariko ahubwo ukwiye kubikora wuzuye amashimwe kuko icyo yagukijije gikomeye kuruta icyo agusaba. Urugamba rwari rukomeye yararunesheje, urusigaye ntirukomeye.

Agakiza ntikakiri ikintu gikomeye kukageraho kuko igiciro cyari gihambaye Yesu yakishyuye, yadufatiye ifatabuguzi ry’imbabazi rihoraho, ubu icyo adusaba ni ukwegera umusaraba tukiyandikisha kuko mu bo yapfiriye natwe turimo.

Turashimira Yesu wemeye isoni z’umusaraba ngo aduhindure abaragwa b’ijuru, atwambure umwambaro mubi satani yri yaratwambitse, aduhindure abana b’Imana tubiheshejwe no kwizera amaraso Ye. Ni nde utamushimira ibyo? Akwiye icyubahiro mu mu mahanga yose. Izina rye rihabwe icyubahiro. Amen!