Icyaha ni iki? Pastor Jean Jacques

I.Icyaha ni iki?

Iyo dusomye Itangiriro 3:1-11,
Tuhabona uko icyaha cyatangiye, kandi ninaho duhera twumva icyaha icyo aricyo.

Ubona ko ba sogukuruza bacu Adamu na Eva bahisemo kumvira satani bareka kumvira Imana. Iyo ukomeje n’ahandi muri Bibiliya ubona ko icyaha ari igitekerezo cyose, ijambo ryose, binyuranye n’ubushake bw’Imana. Kuko byose bikomoka mugutekereza cg kwifuza ugafata umwanzuro mumutima, ukavuga cg ugakora.

II.Ese ibyaha byo niki?

Iyo dushyize mubwinshi tukavuga ibyaha tuba tuvuga muri make: icyaha ubwacyo, igicumuro ndetse no gukiranirwa.
Bisobanura iki?(Zab.32:1-2)

*Icyaha: ubugome(kwigomeka) cg " rebellion" mu cyongereza (nicyo basogokuruza bakoze kikaba ari nacyo gishyitsi cy’ibindi)
*Igicumuro(transgression) kwica itegeko cg ibwiriza ririho / umuntu acumura ku itegeko
*Gukiranirwa: gukora ikinyuranye n’icyemewe cg kudakora icyemewe ubizi.

Urebye neza ibisobanuro by’aya magambo, usanga akenshi ibyo twita ibyaha ari imbuto z’igishyitsi cy’icyaha gifite imizi muri twe aricyo Bibiliya yita KAMERE . (Abagal.5:16-19)

Nyamara burya utemye igiti nubwo imbuto zaguma Ku mashami ntamwanya zamaraho zitarabora cg ngo zume.

Icyo nicyo Yesu yakoze mumuntu wemeye kumwizera no kuvuka ubwa Kabiri (Yoh3:16-18), igishyitsi kirimburwa muri we ariko kuko dutegerereje muri uyu mubiri wo utaracungurwa imbuto z’icyaha zishobora kuboneka ducitswe ariko nta gishyitsi nta n’umuzi ninayo mpamvu kukinesha no kukihana byajorehera uwo wavutse ubwa2.

Tumaze kugira imyumvire imwe kuri izi mvugo ikoreshwa muri Bibiliya twareba ingaruka bituzanira.

III.Dusanga icyaha cyizana ibintu bikurikira:

1. Igihano: " kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."(Abaroma6:23)

Ibihembo by’ibyaha byose ni urupfu , ntabwo rero hari ikigira igihano gito cg kinini byose ibihana kimwe.

2. Ingaruka: aha ku ngaruka zishobora gutandukana kimwe kukindi ariko zose ni n’imbi, waambana ukarwara, wakwiba ugafungwa, wabeshya ugaseba cg warakara ukayiyangiriza cg ugatakaza inshuti,...

3.Umuvumo: ibyaha bizana umuvumo ushobora kugera no ku rubyaro . urugero: turi mu ngaruka z’umuvumo wa Adam wo kuvunika,abagore barabyara bababaye abandi bakanahagwa,...

III. Ese icyaha cyicisha ni icyitishisha ni ikihe?

A. Kuva ibihembo b’ibyaha ari urupfu ntacyaha kiticisha.Ibyo dusoma muri 1Yohana5:16,birakomeye kubisobabura mumagambo magufi ariko reka ngerageze.
>Abo avuga ni abana b’Imana(1Yoh.5:13)bavutse ubwa2. Bapfanye na Kristo (ibihembo by’ibyaha) bakazukana nawe; ntibakiriho kubwabo agubwo Kristo niwe ubabashisha(1Yoh5:18,20).

Kubw’ibyo byakoretse kuri bo bafite ubushobozi bwo kudakora icyaha (1Yohana3:9), ndetse n’ umurengezi (Avocat/Counselor) ubavugira igihe bacitswe (1Yohana2:1) bakagikora ndetse n’Umwuka ubabamo ubashoboza kwegera uwo Murengezi(Rom 8:28)

Ibi nibyo byonyine bituma icyaha kitishisha abana b’Imana bavutse ubwa kabiri.
Naho kubataravuka ubwa2 muri icyo gice agira ati: " Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi."1Yoh5:19.

Bene Data twe gukerezwa n’abatubwira ko hariho utwaha duto ahubwo turebe niba twarapfanye na Kristo tukazukana nawe, tukaba turi muriwe, nibyo byonyine byadutsindishiriza. Kuko " Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,"(Rom 8:1)

Pastor Jean Jacques