Icyaha kibi cya Akani - Jeff Simms

Yosuwa 7:3-13,24-25
[Ni uko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye? Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba kirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo… Ni uko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.”]

Ubwoko bw’Imana bumaze kunesha Yeriko, bwateye kuri Ayi yari mu burasirazuba bwa Beteli. Yosuwa ni we wari umuyobozi w’Abisirayeli, Imana yaramwimitse mu cyimbo cya Mose umugaragu wayo amaze gutabaruka.

Bigaragara yuko abantu bo kuri Ayi bari ishyanga rito, kuko abatasi bavuze yuko hariyo abantu bake ndetse bakabwiya Yosuwa ngo ntiyirirwe arushya abantu benshi ngo aboherezeyo (Yosuwa 7:3). Ariko n’ubwo bari bake, babaye babi kurusha ab’i Yeriko. Reka turebe impamvu.

Ikintu cya mbere nshaka ko umenya ni icyihishe. Abantu b’Imana bagira gushira amanga, ndetse rimwe na rimwe bakirata intsinzi yabo. Icyo gihe ntibaba bagikoresha imbaraga nk’izo bakoreshaga bitegura kurwana. Ntibanamenya yuko ibyaha bishobora kubinjirana rwihishwa.
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa na Discipleship Journal Magazine, abasomyi bagaragaje ko ibibazo nyamukuru bahura na byo mu buzima bw’umwuka bituruka ku:

1. Gukunda ibintu

2. Ubwibone

3. Kwihugiraho

4. Ubunebwe

5. Umujinya

6. Irari ry’ubusambanyi

7. Kwifuza kubi

8. Ubusambo

9. Kubeshya

Abakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ko ibigeragezo birushaho kwiyongera iyo birengagije gufata umwanya wo kwegera Imana n’igihe babanijwe n’umubiri. Kandi mu bihe nk’ibi ni bwo ubugingo bwacu bugira ibibazo. Dushobora kwiringira imbaraga zacu aho kwiringira iz’Imana. Tugomba rero no kumenya yuko iyo tunesheje dushobora kugwa mu kigeragezo cyo kwishyira hejuru.

1. Imana ibona ibyaha bihishwe mu mutima. Icyatumaga abisirayeli baneshwa cyari kitaramenyekana. Ariko sinakwemera yuko nta muntu n’umwe wari wabonye Akani ahisha izahabu, ifeza n’ikanzu nziza. Umuryango wabigize ibanga, uramuhishira kandi na wo byawugizeho ingaruka.

Zaburi 66:18 haranditswe ngo “Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.” Uko ni ko Imana itihanganira ibyaha. Byashoboka yuko nta wundi wabonye Akani, ariko Uwiteka yaramubonye.

Zaburi 139:3-4 haranditswe ngo “Ujya urondora imigenzereze yanjye n’imiryamire yanjye, uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, uba umaze kurimenya rwose Uwiteka.” Abantu rero bari batereye iyo, ariko Imana ntiyigeze iterera iyo ahubwo yababajwe n’icyo Akani akoze kuko yari yarabihanangirije cyane!

2. Imana ishaka ko twatura ibyaha byacu, tukihana. Yosuwa 7:14-15, Imana yigishije Yosuwa uburyo ari bumenye uwabateje ibyago. Akani yabonye yuko ari bufatwe, ariko ntiyemera guca bugufi ngo yihane icyaha cye ku bushake. Ntiyashoboraga no kwishimira ibyo yari byibye, kuko byari gutuma afatwa. Ariko aho kwatura ngo yihane, we yaracecetse.

Imana ntiyihanganira icyaha. Yaravuze iti “Ndetse sinzongera kubana namwe, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe” Yosuwa 7:12.

Imana ishaka rwose yuko ibyo wacumuye bikujya ku mutwe niba udashaka kwihana. Akani yararimbutse, azize kwanga kwihana.
3. Uwiteka ashaka yuko abana bayo bamenya neza uwo ri we. Imana yarabivuze, ndetse ibisubiramo yuko tugomba kuba abera nk’uko na yo ari iyera. Ibi tubigaragaza mu magambo no mu bikorwa, ariko burya ibikorwa bivuga kurusha amagambo!