Icyacu ni ukubabarira, Guhora ni ukw’Imana !

Ubundi uretse ko waba ukijijwe utagigengwa na kamere y’umubiri, ariko iyo umuntu aguhemukiye urababara, bikaba byanatuma utekereza icyo wabikoraho. Ukuyeho imbabazi nta kindi wakora kitari ukwihorera.

Abantu bose bashobora kuba babasha kugenzura kamere yo kwihorera kwabo bitewe nuko abantu batubera babi cyane muri ibi bihe, nyamara n’Imana ubwayo ntabwo ikora ibyo dutekereza byose ko ikwiye gukora, ndetse bikanatubabaza.

Akenshi tugira kwihorera igihe twahemukiwe, kwihorera nta kindi uretse kwanga kubabarira, nyamara akenshi ugasanga ari ibintu bigora abantu ariko kandi ntibkuraho ukuri kw’Ijambo ry’Imana.

Imana ivuga ku bijyanye n’abaguhemukira igusaba kutihorera, kutagira inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.
Kamere y’Imana yuzuye imbabazi, ikindi dusabwa kubabarira niba natwe dushaka kubabarirwa kuko Bibiliya iravuga ngo nitutababarira natwe Data wo mu ijuru ntazatubabarira. Matayo 6 :14

Pawulo yandikira Abaroma yagize ati « Bakundwa ntimwihoranire ahubwo mureke Imana, ihoreshe uburakari bwayo, kuko handitse ngo « Guhora ni ukwanjye, ni ko Uwiteka avuga » Abaroma 12 :19

Kimwe mu biturinda kuba abacakara bo kwihorera ni ugutanga imbabazi. Imana yonyine niyo itanga imbaraga zo kuba twababarira abatubabaje, ariko iyo dupfukiranye kwihorera kwacu, bigaragaza ko tudashoboye kwigenzura.
Ikindi uwo twanze kubabarira aba ameze nk’ikigirwamana cyacu (Gutegeka kwa kabiri 32 :39) hagira hati « Nuko mumenye yuko jye ubwanjye ari jye Mana, kandi nta yindi Mana ifatanya nanjye. Ni jye wica ni nanjye utanga ubugingo.,nakomerekeje ni jye ukiza uwo mfashe mu kuboko, kwanjye»
Uwo wanze kubabarira uba umeze nk’ubohanywe nawe, ujya gusenga ukaba ari we uza, wajya kugira ibihe byiza akaba ari we uza wenyine.
Nyamara iyo tubabariye tuba turekeye Imana kwihorera kwose, kuko kubabarira biduhuza n’Imana bikadusubiza mu murongo muzima. Tubasha kumenya ko Imana yonyine ari yo mucamanza wacu, kuko ari yo yonyine ishobora gufata icyemezo yahisemo. Niyo mpamvu tugomba kubabarira naho kwihorera bikaba iby’Imana.

Akenshi nk’abantu twumva kwihorera ari ngombwa kugira abatubabaje bumve uko natwe batubabaje, ariko iyo tweretse Imana ako karengane, kuko ari yo ifite iherezo ryako, turareka Imana ikabikora mu nzira zayo nta burakari bwacu (Matayo 18 :21-22).

Kubabarira ni icyemezo kiva ku mutima dufata tugamije kwanga ikibi tugakurikiza ugushaka kw’Imana, biri mu mubano wacu n’Imana. Icyo gihe tuba turekuye uburenganzira bwacu bwo kwizirika ku burakari (Zaburi 115 :11).

Dushobora kureka kwihorera mu buryo bworoshye turamuste tubishyizemo ubushake, igihe cyose ibyatubayeho byose tubirekeye Imana imbabazi zituzanira gukira kw’Imitima yacu, kandi bigafasha Imana gukomeza kubaka imbaraga zayo muri twe ndetse bikagira ingaruka nziza ku myitwarire mu buzima bwacu, kuko tuyemereye kutuyobora nk’Imana imwe rukumbi (Abaroma 8 :29).