Icya bigusaba ngo witwe intwari mu bwami bw’Imana

Muri rusange abantu bakunda kuba intwari, gushimwa no kugira ishema muri rusange, cyane ko muri kamere muntu habamo kuba hejuru y’abandi no kuvugwa neza. Mu isi hari ibyo usabwa ngo witwe intwari, ariko akenshi ntabwo aba ibigufitiye inyungu ku giti cyawe, ahanini bigusaba guharanira inyungu z’abandi, rimwe na rimwe bikagusaba kumena amaraso yawe ku nyungu rusange z’abandi bantu.

Mu bwami bw’Imana bijya gusa, kuko umuntu udashobora kwihanganira ibyo acamo, ngo abashe kwitanga ubwe ku nyungu z’ubwami bw’Imana ntashobora na gake kwitwa intwari mu bwami bw’Imana.

Iyo usomye Bibiliya, cyane mu gitabo cy’Abaheburayo, ubona intwari zo kwizera, Imana yirata bose bihanganiye imibabaro y’uburyo butari bumwe, ntibatinya kwikorera imisaraba itandukanye ariko bagahamya Imana.

Yozefu Yarageragejwe ajyanwa no muri gereza, ariko kubw’umuyoboro w’inzozi ze aza kuvamo aba igisonga cy’umwami, niho yaboneye igisubizo cy’Imana gitangaje. Ibi byose byabaye kuri Yozefu bitwereka ko Imana yari iri kumwe nawe, yakomeje guhamya Imana, ubu Imana ntiterwa isoni zo kwitwa Imana ye.

Pawulo yigeze guhugura Timoteyo amusaba kuba umusirikare mwiza kandi akihanganira imibabaro.

2Timoteyo 2:1-7 Nuko rero mwana wanjye ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu, kandi ibyo wanyumvanye imbere y’abahamnya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bashobora kubyigisha abandi, ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nkuko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.

Ntawaba umusirikare kandi ngo yishyire muby’ubu bugingo ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare, kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mubikino ntahabwa ikamba, kereka uwarushanyijwe nkuko bitegetswe.

Nubwo kandi waba uri mu bibazo cyangwa mu bisubizo, kugirwa uw’imbere ibwami kwa Yozefu ntabwo byamuteye kwibagirwa Imana, ahubwo yarayihamije imbere y’umugore wa Potifari, bimuviramo no kujugunwa mu nzu y’imbohe ariko ntibyamuciye intege yakomeje guhamya Imana.

Byarangiye Potifari asobanukiwe ko Yozefu arimo umwuka w’Imana, amaze kurotora inzozi z’Umwami.
Ubuzima bwa Dawidi, Daniyeli n’abandi benshi babaye intwari barahamya, baca mu bikomeye ariko Imana ikomeza kwitwa Imana mu buzima bwabo.

Nawe tekereza neza niba uramutse utakiriho wakwitwa intwari yo kwizera. Bibiliya ikuraho inzitwazo zose twagira ikatubwira ngo ubwo hari ababibashije byadusigiye umwenda natwe wo kubiharanira. Umva uko ijambo ry’Imana ryanzura nyuma yo kuduha urutonde rurerure rw’ababaye intwari zo kwizera:

Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye,….. Abaheburayo 12:1

Imana iturengere kandi itubashishe mu izina rya Yesu, Amen.