Icy’ingenzi cyari gikomeye Yesu yaragikoze.

Nshuti yanjye, mwene Data, Imana yacu irahambaye, mu buzima itunyuzamo hari ibyo ducamo tukibaza impamvu yabyo ntidupfe kuyisobanukirwa, rimwe na rimwe byadukomerana tukabona ari nk’igihano twahawe, nyamara twareba abandi tukabona baguwe neza baranezerewe, kuri bo wanareba ugasanga batakurusha no gusenga ngo ahari tubyite ibisubizo by’ayo basenze, wenda ahubwo ugasanga ntibajya banigora basenga ,ariko ndagirango nkubwire ngo impamvu nta yindi n’ukugirango Imirimo y’Imana igaragarizwe muri twe.

Ijambo ry’Imana dusanga muri Yohani 9:1-7 ritwereka ngo Yesu “Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?” Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi. Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso, aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.

Imana ishimwe cyane kuko ifite inzira zayo nyinshi zo kudutabara, uretse rero iyi mpumyi, wasanga nawe ibyo unyuramo byaratumye usa nk’udasobanukiwe icyo wazize, ariko humura ubwo Imirimo y’Imana izigaragariza muri wowe, uzahamya neza ko atari kubw’imbaraga zawe, kuko hari kenshi wazikoresheje ntugire icyo ugeraho, kandi ubwo uzaba umaze kumera neza, uhimbaza Imana ntuzibagirwa ko inzara iryana, bityo nubona uyitaka ntuzazuyaza kumufasha, icyo gihe Imirimo y’Imana izaba igaragariye muri wowe.

Ingero ni nyinshi zigaragara z’ibyo unyuramo bikugora, nyamara nta gihinduka, nyamara si uko Imana itakumva, ahubwo ni igihe cyo gutabarwa kitaragera, ubwo izakwiyereka n’abakwibazagaho, bazakugarukira, bazahimbaza Imana wasenze, kuko babonye amaboko yayo. Umwami Dariyo yahimbaje Imana kubwo gutabarwa kwa Daniyeli, nyuma y’uko atawe mu rwobo ry’ intare, maze akavanwamo ntacyo zimutwaye (Daniyeli 6:24-29), Daniyeli ari mu rwobo rw’intare ntiyari aguwe neza, byabonekaga ko birangiye,ariko Imana yagirango yihesheje icyubahiro, maze uburinzi bwayo bumuba hafi cyane, maze amahanga yose amenya gukomera kw’Imana, biciye kuri Dariyo kuko yahise atanga itegeko ryo gusenga Imana ya Daniyeli.

Uyu munsi ibyabaye kuri Daniyeli no kuri iyi mpumyi Yesu yakijije, bikwiye kudusigira isomo rikomeye, kuko n’ubwo Iyi mpumyi yari ibwiwe kujya koga mu maso ku kidendezi cya Silowamu, ikigaragara ni uko yagendaga idandabirana isitara, iribwa mu maso, ariko iratanya kuko yari izi neza ko igomba gukira.

Nawe rero nshuti y’umusaraba, inkuru ngufitiye ni uko Yesu yasize akondo ku maso yawe, icyo usabwa n’ukujya ku kidendezi ukoga, icy’ingenzi Yesu yaragikoze ahasigaye ni ahawe, hagarara aho ugomba guhagarara unakore icyo ukwiye gukora, ibisigaye byose ni ubufindo kuri we, Yakoze igikomeye aragupfira ku musaraba, nawe tera intambwe umwizere, birashoboka kandi ko wateye intambwe yo kwakira agakiza, ariko ntibihagije ngo ugereke akaguru ku kandi hari ibyo ugisabwa gukora, Imana idusezeranya byinshi ikanadukorera byinshi, ariko ni ngombwa ngo dusohoze ibyo dukwiye kukora: dusenga by’ukuri, twera imbuto zikwiriye abihannye dukora ibikorwa by’urukundo, twubaha tukanakurikiza amabwiriza n’amategeko Umwami Imana yadutegetse ibyo byose nitubishyikira nta kabuza ko Imana izaturengera maze imirimo yayo yerekanirwe muri twe, nubwo byaba bikomeye gute, iyo uri mubushake bw’Imana gutabarwa kuritamura maze habeho gutangaza no gutungura benshi kandi bizabatera guhimbaza Imana wakurikiye.

Nasoza nkubwira kandi ngo witinyishwa n’ibyo ucamo kuko uri munzira ugana ku kidendezi kandi nugerayo urakira kuko umurimo w’ingenzi Yesu yawukoze Imana ibahe umugisha.

Irene MUKANEZA