“Ibyo twibwira ni wo mwanzi wacu wa mbere!” Joyce Meyer

Ibyo twibwira biradushuka cyane, ariko ntangazwa cyane n’uburyo tubyiringira. Nizera yuko ibyo twibwira nk’Abakristo ari byo mwanzi wacu wa mbere, kandi bitubuza kwinjira mu bushake bw’Imana busesuye kuko umwanzi abasha kuturwanya akoresheje ibyo twibwira.

Sinshatse kuvuga yuko ibyo twibwira ari bibi, ahubwo umwanzi abasha kwinjira mu byo twibwira no mu mitima yacu ku buryo bworoshye. Ni ingenzi cyane rero ko tugomba kumenya uburyo dutwara ibyo twibwira.

Umuntu agizwe n’ibice bitatu: ubugingo, umwuka n’umubiri. Mu mwuka wacu ni ho Imana itura iyo tuvutse ubwa kabiri, ni na ho duhurira n’Imana n’Umwuka Wera. Ubugingo bugizwe n’ubwenge bwacu, ubushake n’amarangamutima kandi ni bwo butubwira ibyacu byose.

Mu yandi magambo, ubugingo bwacu butubwira ibyo dushaka, ibyo dutekereza n’ibyo twibwira. Kubera ko umwuka n’ubugingo bifitanye isano ya bugufi, birakomeye kumenya niba ibyo ushaka ari na byo Imana ishaka cyangwa ari iby’irari ryawe. Kugira ngo turenge amarangamutima yacu dukurikize ubushake bw’Imana, tugomba gukurikiza ikintu kiruta ibindi kandi cy’umumaro kuruta ibindi, ari ryo Jambo ry’Imana.

Rimwe na rimwe dushobora tujya twitiranya ibyo twibwira n’ubushake bw’Imana, ariko hariho ikintu kimwe cyadufasha gutandukanya umwuka n’ubugingo. Abaheburayo 4:12 habivuga neza ngo “Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’Umwuka, rikagabanya ubugingo n’umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.”

Iri jambo riratwereka uburyo tutabasha kuyoborwa n’Umwuka Wera utuye mu mwuka wacu iyo tumaze kuvuka ubwa kabiri, keretse tumaze kwiyemeza kubeshwaho n’ijambo ry’Imana. iyo uri mu rujijo wibaza icyo wakora, ujye ubaza ijambo ry’Imana. Nusanga ibyo wibwira bihabanye n’ijambo ry’Imana, bizaba bipfuye.

Bibiliya ni yo mwigisha wacu w’iby’ubugingo! Itwigisha amahame yo kubaha Imana, kugira ngo tuvuge nk’Imana kandi dukore nka yo. Muri Yohana 8:31-32, Yesu yaravuze ati “…Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Biranezeza cyane kumenya yuko Bibiliya irimo ibisubizo byose by’ibibazo byo mu buzima! N’ubwo Bibiliya itaguha igisubizo gihamye ku kibazo runaka, Imana ibasha kuguha ubwenge ukamenya uko ubyitwaramo ikurikije ubushake bwayo. Ijambo ry’Imana riratubatura, rikaduha kumenya niba turi mu bushake bwayo cyangwa turi mu bwacu.

Urugero, twese tujya dukomeretswa n’uko abantu baducumuyeho cyangwa tukagushwa n’ububi bwabo. Ntibiba byoroshye buri gihe kubabarira, ariko Yesu yaravuze ati mujye musenga ngo “… utubabarire ibyaha byacu nk’uko natwe tubabarira abarimo imyenda yacu bose” Luka 11:4. Ntitugomba rero gutinda twibaza niba tugomba kubabarira. Ubushake bw’Imana kandi ni uko tunesha ubwoba no gutinya kose.

1 Petero 5:7 haranditswe ngo “Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.” Iyo twiringiye Imana tukayikoreza amaganya yacu, tubasha kubeshwaho no kwizera tudafite ubwoba no gutinya kose.

Ijambo ry’Imana ni ryo tugomba kwiringiraho umuyobozi. Iyo ibyo
twibwira bidushutse, tugomba kumenya ijambo ry’Imana akaba ari ryo rituyobora mu bushake bwayo!

Ijambo ry’Imana kandi ridufasha gutandukanya ukuri n’ikinyoma cy’imibiri yacu na Satani, ariko tugomba gukora ibirenze gusoma Bibiliya, ahubwo tukayiga. Niba dusanzwe tujya mu rusengero tukumva ijambo ry’Imana riva mu kanwa k’abavugabutumwa, ku ma CDs, kuri TVs… ntitugomba kaumva ko bihagije ko abandi badutamika. Iyo ufashe umwanya uhagije wiga ijambo ry’Imana ni bwo usobanukirwa bihagije aho Imana irimo kwerekeza ubuzima bwawe.

Ndashaka kugusubizamo imbaraga ngo ushyire imbere gufata igihe imbere y’Imana, wiga ijambo ryayo. Icyo ni ikintu cy’igiciro uzaba ukoze. Kandi nutangira gukurikiza ijambo ry’Imana, ni bwo bizakorohera kunesha ibyo wibwira maze utangire kuyoborwa n’Imana.

Wibuke yuko Imana ihora ari iyo kwizerwa kuko ishobora byose, kandi ntihinduka. Iragukunda cyane kandi ifite umugambi ku bugingo bwawe. Iki ni igihe cyawe cyo kwibohora mu marangamutima yawe, ukizera ijambo ry’Imana!