Ibyo turebesha amaso sibyo kuri

" Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru " (Abefeso 6,12).

Umwanditsi w’umuhanga w’Umugiriki witwa Plato yanditse inkuru yitwa " Imfungwa zo mu buvumo" (Le myithe de la Caverne). Muri iyo nkuru avuga mo abantu bari bafungiye mu buvumo, bateye umugongo umuryango w’ubuvumo kandi badashobora guhindukira.

Iyo izuba ryavaga, babonaga igicucu cy’ibintu byose byacaga imbere y’ubuvumo ariko ntibashobore kubibona byo bwite. Kubera akamenyero, baza kwibwira ko ibyo bicucu babona aribyo bintu kandi ko mu buzima ari uko ibintu bimeze. Nyamara ibyo byagaragariraga amaso yabo byari igicucu gusa, ntibyari ukuri.

Ubwo Petero yigishaga kwa Koruneriyo nawe yakoresheje ikigereranyo , avuga ko abatizera ari abantu Satani yagize imfungwa kandi " Akabatwaza igitugu" (Ibyakozwe ’intumwa 10,38).

Abo twita abanyabyaha, kenshi tukabivugana agasuzuguro ndetse n’umujinya w’uko banze kwihana, Imana yo ibarebana imbabazi kuko iziko ari imfungwa Satani yahumye amaso kandi akaba azitwaza igitugu.Ni abantu twari dukwiriye kugirira impuhwe , ndetse tukababazwa n’uko bameze.

Njya ntangara nk’iyo numvise umugore avuga ngo :" Njye ndashima Imana umugabo wanjye ntakizwa ariko ni umuntu mwiza ntajya ambuza kujya gusenga ." Mbega ubuhumyi!!! Yeeee, ashobora kuba ari umuntu mwiza koko ndetse ntakubuze kujya gusenga, ariko ari mu nzira y’igihogere ijyana kurimbuka.

Satani yamugize imbata kandi" Urupfu ruramuragiye " (Zaburi 49,15) Kandi uretse ko tureba kandi tukumva nabi, ubundi iyo wegereye abantu badakijijwe; ukumva keretse abo Satani yanangiye kuko nabyo ajya abikora. Kandi no mu mfungwa zisanzwe z’umubiri, harimo bamwe bishimira kuba muri gereza kuruta kuba mu mudendezo w’ubuzima busanzwe.

Nicyo cyatumye Yesu agira ati:" ntawe ushobora kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amusahure ibye atabanje kumuboha ". Satani ni umunyamaboko kandi afite abantu benshi yagize imbata, kugirango tubakureyo ni uko tubanza kuboha uwo ubafunze.

Mbere yo kubwiriza ubutumwa niyo mpamvu ari byiza kubanza gusengera abo bantu bose ushaka kubwira. Umuntu umwe yabivuze neza ngo :" Mbere yo kubwira abantu iby’Imana, ujye ubanza ubwire Imana ibyabo".

Hari ubwo tubwiriza twabona abantu badahaguruka ngo bihane tukagirango barinangiye nyamara ari uko baboshye. Wabwira ute umuntu uboshye amaguru ngo nahaguruke agende? Wabwira ute impumyi ngo nitandukanye icyiza n’ikibi? Niyo mpamvu tugomba " Kubohoza abantu bacu, tugahinduura gakongo yacu" mu buryo bwo gusenga.

Kandi uru rugamba rurakomeye. Kuko nk’uko tumaze kubibona, ni urugamba rw’ubugingo n’urupfu. Ikindi, abo turwana nabo bazi icyo bakora kandi ni benshi. Ariko ibyo nibigukange , baraneshejwe.

Umuvugabutumwa umwe wo muri Amerika y’amajyepfo witwa Carlos Anacondia yasenze Imana ayisaba ubutware maze ngo iramusubiza iti:" Ubutware narabubahaye , niba mutabukoresha ni uko mutabishatse".

Imana imuhishurira ko ivugabutumwa rifite imbaraga rigomba kubanzirizwa n’amasengesho y’urugamba rwo kuboha no kwirukana imyuka y’abadayimoni ibuza abantu kwihana.

Kuva aho yatangiriye kubikora, agendana n’ikipe y’abanyamasengesho , bakamara amezi barwana n’imyuka iri aho bazakorera ibiterane maze bamara kuyicogoza , bakabona gutangira kubwiriza. Ubu ni umwe mu bavugabutumwa rurangiranwa muri ako gace k’isi.

Nta handi ibanga rye riri, yemeye ko ibyo Yesu yavuze ko ari byo ko " ntawabasha kujya mu nzu y’umunyamaboko ngo amusahure atabanje kumuboha".

Niba ibi abanyamasengesho bacu bari babizi, n’abaririmbyi bakabimenya, abapasitoro n’abavugabutumwa ntibabivuge mu magambo gusa, twasahura Satani ubwami bwe tukabumaraho abantu, tugahesha umwami wacu icyubahiro, maze tugahesha abantu bacu umugisha w’agakiza.

" Uwiteka Gitare cyacu, igisha amaboko yacu kurasana, n’intoki zacu uzigishe kurwana" (Zaburi 144,1 )

MURAKOZE IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI

Iyi nkuru yakuwe mu gitabo cya Antoine RUTAYISIRE cyitwa SENGA Uhindure Gakondo yawe.

Yanditswe nubwanditsi bwa www.jesus.rw
www.Jesus.rw