Ibyo duteganya kugeraho muri 2016

Tunejejwe no kukwifuriza amahoro y’Imana uzagire umwaka mushya muhire, kuba warahisemo kujya ukurikira ijambo ry’Imana n’ibindi dutambutsa kuri uru rubuga Imana iguhe umugisha.

Nk’ Umunyamuryango wa agakiza.org twifuje kukugezaho bimwe mu bikorwa binini tuzakora uyu mwaka wose kugira ngo mudufashe kubisengera no kubishyigikira:

1. Tuzakora ibiterane 4

- Mu Buhinde kuva taliki ya 25-28/02/2016
- Huye taliki ya 11-13/03/2016
- Rwamagana ukwezi kwa 7/2016
- Kigali ukwezi kwa 11/2016

2. Gukomeza gukoresha website nk’ umwe mu miyobora y’ ivugabutumwa:

3. Amahugurwa:

Mu rwego rwo gufasha abagize Agakiza Family kumenya uko bakoresha impano n’ubundi bushobozi bifitemo mu buryo zakoreshwa mu gushaka no gukiza icyazimiye ndetse no kubaho mubuzima bubafasha gukomera muri uru rugendo, twifuje kuzahugura ibyiciro bitandukanye dukurikije icyerekezo (iyerekwa) ry’Agakiza.Org.
ibyo byiciro ni ibi bikurikira

1. Abubatse ingo,
2.Urubyiruko
3. Abakozi ba Leta
4. Abikorera
5. Abacuruzi,

Nkuko mubizi dukorera ivugabutumwa kuri uru rubuga nta rwunguko urwo ari rwo rwose tugamije keretse kuzana abantu kuri Yesu.

Uru rubuga nta dini cyangwa itorero rushamikiyeho, dufasha amatorero ya Gikristo gukangukira gushyira mu bikorwa inshingano nkuru Yesu yadusigiye yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi. Matayo 28:18-20.

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi bacu aho bari hirya no hino kw’ isi yose twifuzako mwatwandikira kuri email: hadesire@yahoo.fr kugira ngo tubone uko tuzabagezaho amakuru yacu mubaye mukoreshwa whatsapp mwatwandikira kuri iyi numero +250788422984 ibyo bizadufasha kubagezaho ibikorwa duteganya gukora kandi twifuzako mwadufasha kumenyesha inshuti zanyu ibyiza binyuzwa ku agakiza.org Murakoze.

Imana ibahe umugisha!