Ibyo Imana ikora birenze cyane ibyo tubonesha amaso

Iyo tureba amashusho kuri televiziyo, harubwo abantu badatekereza ko inyuma yayo hari abantu bari gukora akazi katoroshye, bahora bari maso kugira ngo batambutse igikwiriye haba mu majwi ndetse no mu mashusho.

Byanze bikunze hari umuntu uba ugomba gufata umwanzuro ku mashusho ahita natagomba guhita.

Akenshi iyo tubona uko isi igenda, ubuzima busimburana ntidutekereza ko hari Imana ikoresha ibibaho byose, bimeze nk’ibibera inyuma y’amarido ariko imirimo yayo iragaragara.

Ikemerera bimwe kutugeraho nk’abana bayo, ibindi ikabitangira kubera ko ibona byatugiraho ingaruka mbi, kuko ni umubyeyi wacu. Umuririmbyi yaravuze ngo ‘’ Mu buzima hari ibintu byinshi byiza tubona tukabifata nk’ibisanzwe, rimwe na rimwe tukumva ko byari bikwiye no kubaho, nyamara burya hari Imana isumba byose ibikora.’’

Dusomye inkuru za Rusi ari i Betelehemu h’i Buyuda. Ikiganza kiza cy’Imana cyabanye nawe bituma Bowazi aza mu murima aho Rusi yahumbaga. ‘’Maze Bowazi abaza umusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?” Rusi 2:5

Imana kuko ari yo ifite byose mu biganza byayo niyo igenzura ibiba kubantu bayo byose. Bishatse kuvuga ko iduhumuye amaso tukareba intambara iturwanirira dushobora kugira ubwoba, ariko kuko turi kumwe nayo ibitangira bitaratugeraho.

Imana yasabye Yosefu na Mariya guhungisha Yesu kugira ngo ibashe gusohoza icyo yari yaragambiriye, ikanakinyuza mu bahanuzi bayo. (Mika 5:1) ‘’Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose.’’

Imana yanyujije Yosefu, umuhungu wa Yakobo mu mibabaro kugira ngo inzozi ze zizasohore. Imana igenda yikinga inyuma y’ibintu byinshi ariko birangira abaye Ministiri w’intebe muri Egiputa.

Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa. None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu.’’ Itangiriro 45:4-5 ‘’
Yozefu yari yamaze guhishurirwa ko Imana ariyo iyobora ubuzima bwe.

Muri rusange ni mu buzima bwacu bwa buri munsi tubonera urukundo ruhebuje rw’Imana, ikadusura, igasohoza ibyo yavuganye natwe. Ahubwo urebe neza ibyo uri kubona wibuke ko hari Imana ibikora, kandi ko ibimeze nk’amarido bigukingirije, inyuma yabyo hari Imana, niyitamurura izakunezeza.