Ibyiza byo guhuza kw’abavandimwe - Rev. Jean Baptiste Mugiraneza

“Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje!” Zaburi 133:1-3

Muri iyi isi hahora intambara hagati y’ibintu 2: ikibi n’ikiza, umwijima n’umucyo. Iyi Zaburi itubwira aho imbaraga z’ikiza zihishe, ko ari mu kubana abavandimwe bahuje, ndetse irabishimagiza ikavuga ko ari byiza bikaba n’iby’igikundiro.

Ijambo "bahuje" Bibliya y’Igiswahili ikoresha ijambo "umoja" naho iy’Icyongereza igakoresha ijambo "unity". Ibi bisobanuye ijambo bahuje bivuze ubumwe cg gushyira hamwe kw’abavandimwe.

Umwanditsi w’iyi Zaburi abisobanura yifashije ingero 2:

  • Amavuta yasutswe ku mutambyi Aroni
  • Ikime cyo ku musozi wa Herumoni

Asoza avuga ko mu guhuza kw’abavandimwe harimo umugisha w’Imana, kandi uwo mugisha ni ubugingo bw’iteka. Ubumwe bubyara imbaraga. Umwami Yesu na we yavuze yuko “abantu 2 cyangwa 3 bateraniye hamwe mu izina rye, aba ari hagati yabo” (Matayo 18:20). Bigaragara ko nawe akunda ko abantu bagira ubumwe bagahuza akabana na bo.

Pawulo we asaba abizera kugira umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro (Abefeso 4:3). Kugira ngo abantu bahurize hamwe bisaba ko babana amahoro, kandi bisaba ko bakundana (Yohana 13:34-35).

Ibintu 7 bizanwa no kubaka ubumwe:

  • Gufashanya no gukenurana (Ibyak. 2:45-46)
  • Kuzura Umwuka Wera (Ibyak. 2:1-2)
  • Kugirana ubusabane (Ibyak. 2:42)
  • Kugira umugisha (Zaburi 133:3)
  • Kunesha ababisha (Kuva 17:8-13)
  • Gukora umurimo vuba (1 Abami 2:1-5)
  • Gukuza umuhamagaro (Ibyak. 13:2).

Nta muntu ukwiriye kuba wenyine. Umuntu wese akeneye abandi. Iyo twubatse ubumwe hagati yacu bituma Imana iza ikadushyigikira ikaduha umugisha.

Imana iduhane umugisha!