Ibyiza bizanwa no kunyuzwa mu mibabaro (igice cya 2)

Imibabaro ya Yobu.

Yobu yari umuntu mwiza kandi w’umunyakuri. Yatinyaga Imana kandi akanga ibibi (Jobu 1 :1) , ariko ibyo ntibyabujije ko anyuzwa mu mibabaro mu buryo butagereranywa. Yobu kandi yari umuntu w’umutunzi ( abahungu 7, abakobwa 3, intama, ingamiya, inka,indogobe z’ingore, amapfizi n’abagaragu.(Job 1 :3)

Umubabaro mwinshi Yobu yagize wari uturutse ku mushinjacyaha mukuru satani , satani amaze kujyana ibirego bye ati mumpe jye nze mbikugaragarize. Imana ibyemera igira ngo igaragarize umwanzi wayo ko Yobu ayubaha kandi ko ari umukiranutsi byukuri.

Yobu 1-12 Uwiteka asubiza satani ati : « Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe. » nuko satani aherako ava imbere y’Uwiteka.

Yobu apfusha amatungo ( amapfizi, indogobe z’ingore, intama) abagaragu n’abana noneho n’umubiri nawo ukorwaho ( ibibyimba), umugore we yamuhase gutuka Imana, incuti ze zamushinjaga ibyaha kandi zikamubabarisha amagambo mabi kandi nta mpuhwe zimufitiye.
Ibikoresho byari byashyiriweho gusenya Yobu : abantu ( Abasheba, Abakaludaya) , umuriro wavuye mw’ijuru, inkubi y’umuyaga iturutse mu butayu. Ariko Yobu hamwe n’iyo mibabaro, ntiyabumbura akanwa ke ngo abe yavuga nabi Imana.

Yobu 1-20/22 Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati : « Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye Uwiteka niwe wabimpaye, kandi Uwiteka niwe ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe. » Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha habe no kubiherereza ku Mana.

Yobu yari afite intimba n’umubabaro (Yobu 3), yavuze cyane ku mubabaro we, agaragaza uburibwe yari amaranye igihe kirekire.
Yobu 7 :3 Niko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo, kandi nategekewe amajoro antera imiruho.

Yobu 10-1 Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye, ntabwo nzibuza gutaka, nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye.
Yobu yarababaraga ndetse no mu bitotsi.
Yobu 7-13/14 Iyo mvuze nti uburiri bwanjye buzampumuriza, igisasiro kizanyorohereza imiborogo, uherako ukankangisha inzozi, ukanteresha ubwoba ibyo neretswe.

Yobu yarababaye cyane kugeza ubwo yifuje gupfa.
Yobu 7-15 Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa.
Yobu yibajije impamvu umukiranutsi agomba kunyura mu mibabaro kandi Imana iba yaramuhaye umugisha na kera na kare.
Yobu 11/12 Wanyambitse uruhu n’inyama, umbumbana n’amagufwa n’imitsi. Wampaye ubugingo ungirira n’imbabazi, kungenderera kwawe niko kwandemye umutima.

Yobu ntabwo yumvaga ukuntu incuti ze zazaniraga agahinda umutima we aho kuwusana. Kuri we, incuti ze zari zahindutse abajyanama babi.
Yobu 12-4 Meze nk’ushungerwa n’umuturanyi we, ari jye watabazaga Imana ikantabara, none umukiranutsi utunganye bamuhinduye ibitwenge.

- Umutima w’uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba, abanyerera bagenewe gusekwa.
Yobu 13-4 Ariko muri abahimbyi b’ibinyoma, mwese muri abavuzi badafite akamaro.
Yobu16-1 Maze Yobu arasubiza ati : « Numvise byinshi nk’ibyo mwese ko muri abahumuriza baruhanya. »
Yobu mu mibabaro ye yatekerezaga ku muzuko atekereza ku kwongera gushibuka kw’igiti cyatemwe.

Yobu14-7/9 Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.
- Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, kigatoha nk’igiti kikiri gito. Yobu yashyize ibyiringiro bye mu Mana, ashakisha ubwenge.
Yobu 19-25 Ariko jye ubwanjye nzi yuko umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mw’isi.
Yobu 28-12 Ariko ubwenge bwo buzabonwa he ? cyangwa kumenya kuba hehe?

Yobu yarasuzuguwe mu bibazo yari arimo no mu mubabaro ntagereranywa yari arimo kuko aho kugira ngo abone umugirira impuhwe n’imbabazi ahubwo yabonye agashinyaguro, no kuba intabwa.
Yobu 30-10 Baranzinutswe, baranyitaruye, kandi ntibatinya kuncira mu maso.

- Yobu 30-15 Ibiteye ubwoba binyerekeyeho, icyubahiro cyanjye cyagiye nk’umuyaga kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk’igicu.
Ariko no mu muyaga w’imibabaro Imana irigaragaza kuko ibera hose icyarimwe kandi izi byose,
Yobu 38-1 Nuko Uwiteka asubiza Yobu muri Serwakira ati …
Imana yaganiriye na Yobu, aho incuti ze zitari ziri, imbonankubone, yari izi gukiranuka kwa Yobu, kandi yari ije gushyira iherezo ku mibabaro y’umugaragu wayo. Yobu yemeye gukomera kw’Imana aca bugufi cyane..

Yobu 42-4/6 Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga, ngiye kukubaza nawe unsubize.Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba.
-Nicyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mw’ivu.

Ibyiza by’Imibabaro ya Yobu byari ukwereka satani ko hariho abantu bakomeza bagakiranuka, bakubaha Imana kandi bakiri mu mibabaro. Imana yahaye umugisha Yobu, imugarurira ibyo yari atunze amaze kubabarira za ncuti ze mbi cyane.

Yobu 42-10 Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura, amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.