Ibyiza bizanwa no kunyuzwa mu mibabaro. (igice cya 1)

I. Imibabaro ya Yobu.

Itangiriro 31-41/42 Iyo myaka uko ari 20 nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka 14, mara imyaka 6 nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye imyaka 10.
Laban yari nyirarume wa Yakobo, musaza wa nyina. Ariko ntiyatinye kubabaza umwishywa we Jacob. Labani yari umuntu wikundaga cyane, yarirebaga ubwe, akareba n’umutungo we yirengagije ko uwo mutungo waturukaga mu mugisha yabonaga kubwa Yakobo yari acumbikiye. Ariko ntiyatinyaga kumubeshya no kumugirira nabi.

Ni nyuma y’iyo myaka 20 y’umubabaro Imana yatandukanije Yakobo n’uwo muryango mubi w’umugome, w’umunyabinyoma n’indyadya. Ni nyuma y’iyo mibabaro yose yaje kwitwa izina Isirayeli.
Itangiriro 32 :2 , Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b’Imana bahura nawe.
Itangiriro 32 : 29, aramubwira ati ntucyitwa Yakobo ukundi ahubwo uzitwa Isirayeli ; kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha. Izina Isirayeli ni ritagatifu.

II. Imibabaro y’abantu b’Imana.

Kuva 23-25 Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisiraheri banihishwa n’uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.
- Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na aburahamu na Isaka na Yakobo.
- Imana ireba abisiraheri, imenya uko bameze.

Nyuma y’umubabaro w’ubwoko bwa Isirayeli, Imana yihishurira Mose imugira umucunguzi w’abisirayeli. Imana yerekanye ububasha bwayo imbere ya Farawo wababazaga cyane abisirayeli ibinyujije muri Mose
Kuva 3: 7, Uwiteka aramubwira ati: N’ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo.

Nyuma y’imibabaro, haza gucungurwa ! Umubabaro wawe uzatuma Imana yururuka kugira ngo igutabare.

Kuva 3 :8, Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y’abanyegiputa, , mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari cy’amata n’ubuki…
Kuva 6 :6, n’uko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n’ibihano bikomeye.
Kuva 14 :27 : …Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja.

Nyuma y’iyo mibabaro yose, ikintu cyiza Imana yakoze, n’uko
yasezeranije Abisirayeli kuzabaha igihugu cy’amata n’ubuki. Icyo cyari igishushanyo cy’ukuntu tuzinjira mu bwami bw’Imana aho ibyokurya byaho ari ijambo ry’Imana kandi Kristo akaturyohera kurenza ubuki . Ubwiza bwe, nibwo bwatumye atugira ku musaraba kugira ngo aducungure. :

Kuva 6 : 8 Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiye ukuboko yuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu, ndi Uwiteka.

Nyuma y’imibabaro y’abisirayeli, babonye ibyiza ubwo banyagaga abanzi babo, ndetse abanzi bagatsindirwa imbere yabo.
Kuva 12 : 36, Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga abanyegiputa.

Ev. Kiyange Adda- Darlene.