Ibyiza Uwiteka adukorera twabimwitura iki? Pastor Musafiri Joel

INTEGO : IBYIZA UWITEKA ADUKORERA TWABIMWITURA IKI ?

Zaburi 116:12 Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki ?

Zaburi 103:2 Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.

1Samweli 26:13...Maze Dawidi afata hakurya yaho, ahagarara mu mpinga y’umusozi uhanye na bo intera ndende. Nuko Dawidi akomera abantu hamwe na Abuneri mwene Neri ati"Mbega Abuneri ko udakoma !" Abuneri aramusubiza ati"Uri nde yewe uhamagara umwami ?" Dawidi abwira Abuneri ati"Mbese nturi intwari ? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli ? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja ? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja. Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry’umwami n’urunywero rw’amazi, aho byari biri ku musego we."

Hari ubwo tugenda tukisanga turi nko mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu nka Dawidi, ariko ubwo Uwiteka ahari turi kumwe, tubeshejweho nawe, tuguwe neza.

Hari zaburi nyinshi zanditswe na Dawidi, hari n’izanditswe n’abandi banditsi bazwi n’abatazwi ; ariko bose bashimaga Imana kubyo yakoze.

Dawidi, Imana yamwimitse akiri muto, imwimika hakiriho undi mwami Sawuli, yimikwa Sawuli atabizi. Imana yaramutoranije kuko ngo yari afite umutima Imana ishaka. Sawuli arwaye bamurangira ko byakizwa n’umucuranzi mwiza, haza Dawidi kuri uwo murimo. Yari intwari, umuhanga, yitonda mubyo avuga. Imana yamwerekanye mu bisiraheli mu gihe yicaga Goriyati, bose baramumenya, abakobwa bamuririmba ubutwari bwe.

Uhereye uwo munsi Sawuli atangira kujya amureba ijisho ribi akamuhiga. Umunsi umwe Sawuli amuhiga, Dawidi aramuneka aho yari akambitse n’ingabo ze zaryamye zimukikije. Dawidi ajyana na Abishayi mu rugerero rwa Sawuli babacamo hagati (umuntu uri kumwe n’Imana ntaho atanyura), agera aho Sawuli aryamye. Uwo bajyanye ati Uwiteka aramukugabije. Dawidi ati uyu yimikishijwe amavuta ntumukoreho, ati ahubwo tujyane icumu rye n’urunywero rwe rw’amazi.

Ageze hakurya ahamagara Abuneri umusirikari wa Sawuli, amugaya ko atabereye maso umwami arinda. Sawuli amenya ijwi rye atangaye ati nta wundi ukora nk’ibi ni Dawidi.

Mbese twebwe tubasha kurarira abakuru tukababera maso ? Abamenya iryo banga bazambikwa ikamba ritangirika ry’ubwiza. Uburyo bwo kubikora ni ugusengera abayobozi n’abakuru bacu.Ntitukabe nka Kayini wavuze ko atari umurinzi wa mwene se, turi abarinzi ba bagenzi bacu. Ni inshingano zacu nk’itorero gusengera abayobozi b’ibihugu byacu.

Mu gihe Mukirisito na Byiringiro bafungiwe mu kazu kanuka kabi cyane k’umwijima, basobanukiwe ku munsi wa kane ko bari bibitseho urufunguzo rw’ibyasezeranijwe. Nirwo rwabafashije gukingura imiryango y’iyo gereza, kubw’amasengesho babasha gucika igihanda bwihebe cyari kibakurikiye.

Ubwenge bw’Umwuka tubuhabwa n’uko turi mu mbaraga z’Umwuka, twambaye intwaro zose z’Imana kugira ngo tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Amen