Ibyazanye Yesu Kristo Pastor Isaie Ndayizeye

Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati"Hahirwa amaso areba ibyo mureba,
kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n’Abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva."(Luc 10:23-24)

Kuva kera uhereye ku gihe Adamu na Eva bakora icyaha, Imana ubwayo igahanura ugucungurwa k’umuntu, no mu gihe cy’abahanuzi, abantu bakomeje gutegereza Messia uzabatabara akabakura mu bubata. (Yes.9:5...)

Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.

Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we. Imana ihana abantu bayo banga kuyumvira, ikomeza kubahana

Bose bari bafite inyota yo kumubona kuko bari mu bihe byari bibabihiye, bagakumbura kubona uwo Mwami w’amahoro. Aha Yesaya we abihanura nk’ibyabaye, nyamara yapfuye atamubonye akimutegereje.

Ibyazanye Yesu Kristo:

1. Yesu yaje azanywe no kwambura Satani ubutware yari yarambuye umuntu ngo abumusubize.
2. Indi mpamvu kwari ukugira ngo umuntu yongere asabane n’Imana. Muri Yesu Kristo niho Imana yiyungiye n’abantu, niryo zina Emmanuel. Birababaje ko nubu hari abagishaka kumenya iby’Imana banyuze ku bandi ngo babagererayo.
3. Yaje gutangiza ubwami, ngo abere abantu Umwami w’amahoro. Niwe nyir’ubutware n’ubushobozi. Yesaya yamuhishuriwe ari Umujyanama, dore ko azi ibya none n’ibizaza. Inama z’Imana ziturutira izindi zose, aduhitiramo neza.

Burya nubwo Hezekia yasabye akongererwa imyaka 15, kuriwe icyari cyiza cyari icyo Imana yari yamuhitiyemo kuko iyo myaka ye niyo yabaye mibi izanira n’Abisiraheli ingorane.

Yesu ni Umwami w’amahoro nubwo ataje ngo intambara zishire mu isi.
Yohana 16:33 (Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.")

Aya mahoro ntaterwa n’ibyo twambaye, n’aho dutuye, amahoro ye atuye mu mitima yacu tukayahesha n’abandi. Yesu amaze kuzuka yabwiye Abigishwa be ati mbasigiye amahoro, ingoma ye ni iy’amahoro masa.

Bimwe mu biranga ubwami:

1. Ubwami bwose bushaka ko abantu babuyoboka.

Mat.4:17 (Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati"Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.")
Mu gushaka abayoboke b’ubwami bwe, Yesu yashyizeho inzira imwe rukumbi, iyo kwihana. Yesu kandi ntiyemera kubangikanywa n’ubundi bwami.
Abanyepolitiki benshi bavuga neza iby’ubwami bwabo kubw’inyungu zabo, bagera hirya bagahindura imvugo, niko n’ibikorwa bya bamwe mu baba mu nzu y’Imana bihakana ubwa Kristo ariko we ntabeshywa.

2. Ubwami bwose bugira ibirango:

Ibendera, ikirangantego... Yesu we yasize ibimenyetso aribyo kubabwaho n’amaraso ye, guturwamo n’Umwuka Wera nk’ingwate ko turi ab’ubwami. Nta wundi wakubatiza mu Mwuka Wera.

3. Ubwami bugira imyambaro.

Imirimo yo gukiranuka y’abera ni ibiranga ab’ubwami, n’ imbuto z’Umwuka Wera.

4. Ubwami bugira uburinzi bw’abayoboke babwo.

Saduraka na bagenzi be mu muriro batabawe n’ubwami bayobotse. Nk’uko umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru arindwa kubw’amabanga abitse, niko inkoramutima z’Imana zirindwa mu buryo budasanzwe.

5. Ubwami bwose burahemba bukanahana.

Mat.22 hatubwira iby’umwami watumiye abantu mu bukwe ariko bagakubita abazanye ubutumire kugeza ubwo yohereje igitero cyo ku kubahana. Mu gihe yatumiye abahisi n’abagenzi haza kuza atambaye umwambaro w’ubukwe...

Imana ntiturebera muri rusange, ni buri wese ku giti cye bakundwa, buri wese azahanwa cyangwa ahembwe kurwe ruhande.
Dusenge Imana tuyinginga ngo tube neza mu bwami, iyi Noheli idusigire ubuzima bushya buhindutse rwose.

Pastor Isaie Ndayizeye