Iby’ingenzi umikristo ufite amasezerano akwiye kwitondera

Yesaya 54:14 ‘’Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera.’’

Bene data muri Kristo mugire amahoro, kuri iyi ncuro nifuje kuvugana n’abakristo bakijijwe Imana ikabagirira icyizere ikabaha amasezerano. Uyu munsi nateguye ko twibukiranya ibintu 8 buri mukristo wese ufite amasezerano akwiye kwitaho.

1. Kumenya neza niba Imana ariyo mwavuganye
. Ibyo bizagufasha kandi uzabimenyeshwa no kwaka ibimenyetso bihamya koko ko Imana ariyo mwavuganye.

2. Gukiranuka: nkuko Yesaya yabihanuye gukiranuka nibyo birinda isezerano kandi ugakomera no mu gihe ritarasohora wowe ufite icyo wavuganye n’Imana urasabwa gukiranuka ukirinda ibyaha.

3. Kwizera ugategereza utuje
:ubundi umukristo wese ufite amasezerano akwiye kumenya uko yitwara mu nzira iri hagati yo guhabwa isezerano no gusohora kwaryo ibyo bigusaba kwizera no gutuza.

4. Gukora ibigendanye no kuzuza ishingano zawe
: guhabwa isezerano ntibikwiye kugutera ubunebwe ahubwo ugomba kumenya ko isezerano wahawe hari uruhare rwawe mu gusohora kwaryo soma Gutegeka kwa kabili 28.1 Hari ibyo usabwa kuzuza niba ufite isezerano ryo kubyara banza ushake umugore.

5. Kuguma mu murimo w’Imana aho Imana yaguhereye isezerano: iyo wahawe isezerano biba bivuye ku rukundo Imana igukunda kandi burya biba bivuye ku murimo ukora uwo murimo ukora aho Imana ikubona uba ugomba kuhaguma komeza ukore ntucike intege.

6. Gusenga wiyirije ubusa: menya ko mu gusenga ariho hava ubusabane bwawe n’Imana

7. Kugira ibanga: isezerano ntabwo barivuga mbere y’igihe, muri wowe wiyubakemo kugira ibanga yewe nirinasohora uzakomeze ugire ibanga keretse bibaye ngombwa ko ubivuga.

8. Kwicisha bugufi : muri wowe buri gihe jya wiyoroshya amasezerano ufite ntuyakangishe abandi kuko kwicisha bugufi bibanziriza kuzamurwa.

Imana ibahe umugisha.

Pastor Rudasingwa @Agakiza.org