Ibutsa Imana icyo yakuvuzeho – Victoria Osteen

Mu myaka yashize, ubwo umukobwa wanjye Alexandra yari akiri muto umunsi umwe yaransanze arambwira ati "Mama, nshobora kujya gusura mubyara wanjye nonaha?"

Jyewe rero nari mpuze gatoya ku buryo numvise ku bwanjye yagumana nanjye mu rugo. Sinagombye rero kubitekerezaho umwanya munini, ahubwo nahise musubiza nti "Oya, kuki se utaguma hano ugakinira hariya mu mbuga?"

Ariko hari ikintu yambwiye cyahise gituma ntega amatwi neza—"Ariko mama, mu gitondo wambwiye ko nimara gukora isuku mu cyumba cyanjye ndi bujye kureba mubyara wanjye ku gicamunsi." Yari yazirikanye isezerano namuhaye, kandi amaze kunyibutsa ijambo namubwiye nahise mwemerera aragenda.

Bibiliya ivuga yuko tugomba kugira kwizera nk’uk’umwana muto. N’ubwo byagaragaraga ko Alexandra ashoboera kutagenda, ntiyacitse intege. Ubwa mbere muhakanira, ntiyahise asubirayo ababaye ahubwo yaratsimbaraye aravuga ati ansubiriramo amagambo yanjye nivugiye.

Uko ni ko iyo twibukije Imana ijambo ryayo, na yo itwumva vuba. Ijambo ry’Imana muri Yesaya 43:26 riravuga ngo "Nyibusa…" Si uko Imana yibagirwa ijambo ryayo. Izi neza ibyo yavuze, ariko ishaka yuko nawe ubyibuka.

Iyo twegereye Imana tukayibutsa ijambo ryayo, bitwongerera kwizera kuko tuba duhagaze ku masezerano y’Imana. Bigaragaza yuko twumvira kuko tuyikunda kandi tukaba twizeye yuko idufitiye imigambi myiza cyane. Icyo kandi ni cyo kiyinezeza.

Uyu munsi wizeye iki? Wibabara cyangwa ngo ucibwe intege n’uko ubona bitari bugende nk’uko ubishaka, ahubwo egera Imana uyibutse icyo yakuvuzeho. Yibutse amasezerano yayo, uvuge ibyo Imana yavuze kuko ni iyo kwizerwa. Yiteguye gusohoza ibyo yaguzezeraniye bnyose!

"Nyibutsa…" (Yesaya 43:26)