Ibuka ushimwe Dr Masengo

IBUKA USHIME

1 Abatesaloniki 5:18 - mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. Uno ni umunsi udasanzwe. Ni wo munsi wonyine wo muri 2015 utwinjiza muri 2016.

Hari ibintu 6 nibutsa buri wese bijyanye no gushima Imana:

1) Imana yaguhaye impano y’iminsi 365 yo kubaho muri 2015, waba warakoresheje nibura umunsi 1 uyishima? Ibuka ushime!

2) Iyo ushimye Imana uba ukoze umwihariko Imana. Mwibuke inkuru y’ababembe 10 bakize hagashima 1 gusa! Nzi neza ko benshi barara mu tubare, benshi basinda kuri uno munsi aho gushima Imana. Wewe ibuka ushime ukore umwihariko.

3) Uko byari bimeze kose muri 2015 ushime Imana. Niba 2015 warabaye umwaka mwiza, ubishimire Imana yabikoze. Niba waranabaye umwaka mubi kuri wewe, ushime Imana ko:
- umwaka mubi urangiye,
- ko atariko byahoze kera kose,
- ko atariko bizamera muri 2016.

4) Ibuka ko uriho. Kuba uriho ni impamvu yo gushima. Ntabwo kubaho byahawe bose uyu mwaka. Ibuka abapfuye ushime ko uriho.

5) Birashoboka ko hari ibyo wifuzaga utabonye muri 2015, hari ibyo wasengeye utaboneye igisubizo. Ibuka ariko ko hari imigisha itabarika utasabye ariko wahawe.

6) Wibuke gutura Imana ituro mu gihe ushima. Aho ujya mu materaniro none, ujyane ituro ry’ishimwe. Nicyo kintu kinini wakorera Imana. Uyikurire ubwatsi kubyo yakoze.

Umwaka mushya muhire wa 2016!

Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr