Ibuka gusenga no mu gihe byose bigenda nabi!

“Ariko mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga baririmbira Imana izindi mbohe zirabumva”
Ibyakozwe n’intumwa 16:25

Dore abagabo twari dukwiye gufatiraho urugero mu gusenga!
Umunsi wari wababereye mubi ku buryo bushoboka bwose, bahuye n’akaga ndetse bacika intege; bagishijwe impaka na rubanda,barakubiswe, bararenganye, barafungwa mu buryo bubabaza n’ibindi.
Nuko mu gicuku barasenga kuko bibutse ko Imana ifata ibibi ikabibyazamo ibyiza.
Ni iki tugomba gukora mu gihe ibyacu byose ari bibi ? Mbese si ugutahura ibanga ry’aba bagabo uko ari babiri?

Bamenye ko batagomba kwita ku mubiri n’amaraso, ahubwo ko satani ari we uri inyuma y’ibibagerageza kandi ko agerageza by’umwihariko abasenga.

Gusenga ni byo byabashoboje kutitandukanya n’Imana, no kutinubira akaga bari barimo, bituma ababasha gusobanukirwa impamvu ibyo bibabayeho.

Nuko barasenga bararirimba.
Gusenga no kuririmba bifite umumaro wo kuzana amahoro yo mu mutima ariko icy’ingenzi kurusha ikindi ni ugusenga.

Barasenga kuko bari bazi neza ko Imana ishobora guhindura ibintu byari bibi bikaba byiza. Mbese nawe uracyabyibuka ?

Ahari abantu basenga nta kidashoboka.

Bibiliya igira iti « Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.Arongera arasenga, nuko ijuri rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo. » Yakobo 4 :17

Pawulo na Silasi nubwo bari bakozweho mu buryo bwose (physiquement, moralement et psychologiquement), mu buryo bw’umwuka bari bakiri bataraga. Bari bashishikajwe no gushaka ubumwe n’Umwami wabo Yesu, kugira ngo bamuharire ibisigaye byose.

Luka ati « Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira amanywa na nijoro ? Mbese yazirangarana ? Ndababwira ko izazirengera vuba. » Luka 18 :7-8
Naho Petero we ati « Nuko rero abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo bagumye bakore neza » 1 Petero 4 : 19