Ibiti byo kubaka umurimo w’Imana

Bibiliya isaba abizera Kristo kuba inzu y’Umwuka, kandi inzu iba ikeneye kubakwa. Mbere y’uko umuntu yubaka asabwa kwegeranya ibikoresha kugira ngo atazagera hagati bikamunanira.

Kugira ngo umuntu ahinduke iyi nzu, asabwa ibintu byinshi. Iyo ushatse kuba ubuturo bw’Imana bigusaba gusenya ubwami bwa satani burundu muri wowe. Nta kindi kintu na kimwe Imana yakwemera guturana nacyo muri wowe.

Abantu bishyiriye hamwe gukorera umurimo w’Imana hamwe, hari ibintu bagomba kwitaho kugira ngo babashe kugera ku ntego biyemeje.
Niba dushaka kubaka murimo w’Imana hari ibyo dekeneye kureba ko bihari nk’ibikoresho by’ingenzi.

1. Umwete: Imana niyo itanga ubushake n’ubushobozi. Dusabe Imana igutere umwete kugira ngo dusobanukirwe ibyo turimo, twubake umurimo w’Imana.

‘’Nuko abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’Ababenyamini, bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubakla inzu y’Uwiteka.’’ Ezira 1:5

2. Ubumwe: kuba mu mwuka umwe (Itangiriro 11:6)

Ubumwe bw’abantu nizo mbaraga zabo.
Dusabwe kuba umwe kugira ngo twubake umurimo w’Imana, mu ntege nke zawe zose saba Imana kuba umwe.

3. Kugira ururimi rumwe (Itangiriro 11:6)

Dukeneye imbaraga zo kugira ururimi rumwe. Niba mugenzi wawe avuga ngo mpa itafari ubyumva ko ari itafari atari nkubita itafari. Kugira ururimi rumwe ni ukubanza kumva mugenzi wawe, nta guhangana kurimo, kumvikana kugira ngo muheshe Imana icyubahiro.

Hari satani aza hagati y’abantu ntibabashse kumvikana, satani ateza abantu indimi nyinshi kugira ngo ntibabashe guhuriza hamwe ngo batere imbere, bigatuma umurimo w’Imana udindira.

4. Ubwenge (Imigani 24:3-4, Kuva 32:1-6)

Umuntu ushaka kubaka akeneye ubwenge buturuka ku Mana kugira ngo ubashe kumenya ibyo Imana ishaka ko ukora. Ikindi Imana ikakuzuza Umwuka wayo wera mwinshi kugira ngo agufashe kuzuza umuhamagaro neza.