Ibiranga abana b’ Imana nyakuri

Abantu benshi bakunda kuvuga ko bakijijwe, ari abana b’Imana, ndetse bakabiririmba cyane ibi ubwabyo ntabwo ari bibi. Ariko umuntu ashobora kwiyita umwana w’Imana yibeshya, niyo mpamvu nifuje kugeza ku bantu bifashisha iyi site, ibiranga abana b’Imana nyakuri, dushingiye ku Byanditswe Byera, Ijambo ry’Imana, kuko aribyo Kuri (Yohana 17: 17). Muri iki cyigisho, twifashishije urwandiko rwa mbere rwa Yohana. Twifashishije Bibliya Yera ya 1993.

Icyitonderwa: kugira ngo wunguke kurushaho, wasoma imiringo yose yo muri Bibliya twakweretse, iri mu dukubo ().

IBIRANGA ABANA B’IMANA NYAKURI

1. Kwizera Yesu Kristo, Umwana w’Imana (1 Yoh. 5: 1)

Wibuke ko Ibyanditswe Byera bivuga ngo: «Icyakora abamwemeye bose bakizera uwo ariwe, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana» (Yoh. 1: 12).

2. Urukundo ruva ku Mana (1 Yoh. 4: 7)

Kuki hano mvuze ngo urukundo ruva ku Mana? Nuko hariho ibintu byinshi abantu bita urukundo ariko atari urukundo ruva ku Mana (Agapé): Urukundo rwatumye itanga Umwana wayo w’ikinege Yesu, akaza kudupfira ku musaraba, azira ibyaha byacu, ngo duhabwe ku buntu ubugingo buhoraho (Yoh. 3: 16).

Ibiranga uru rukundo ruva ku Mana by’ingenzi: rubabarira byose, rwizera byose (byo mw’Ijambo ry’Imana), rwiringira byose (byo mw’Ijambo ry’Imana), rukihanganira byose (1Korinto 13: 7). Mbese koko uru rukundo ruranga ubuzima bwawe? Usubize Imana mu mutima wawe.

3. Kwiboneza nk’uko Yesu Kristo aboneye (1Yoh. 3: 2-3)

Bene Data, tutejejwe ntitwabona Imana, kandi ab’imitima iboneye nibo bazabona Imana (Abah. 12: 14 / Mat. 5: 8). Wibuke ko umuntu wese uvuga izina ry’Umwami Yesu, akwiriye kuva mu bidatunganye (2Tim. 2: 19). Ugeze he witandukanya burundu n’icyaha? Ese koko wemereye amaraso ya Yesu Kristo kukweza rwose? Ese ntabyaha ukibitse mu mutima wawe utarazinukwa kandi «uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa» (Imig. 28: 13).

4. Gukiranuka (1Yoh. 2: 29)

Mbese gukiranuka hano gusobanura iki?
 Gukora ibyiza udacogora (Abar. 2: 7).
 Kuneshesha ikibi icyiza (Abar. 12: 21)
 Kwikinga ibibi, «kukwepa icyaha» (Imig.27: 12)
Twibukiranye ko abana b’Imana bose bahawe gukiranuka kubwo kwizera Yesu, nta tandukaniro (Abar.3: 21-22). Ibi tuzabigarukaho turi kwiga mu buryo burambuye gukiranuka icyo ari cyo.

5. Ntabwo akora ibyaha nkana (1Yoh.3: 9)

Umwana w’Imana, umuntu wakijijwe ashobora gukora icyaha. Ariko aba akwiriye kwihutira kwiyunga n’Imana, kubw’amaraso ya Yesu, akatura icyaha cye (1Yoh.1: 8-9).
Ariko ntabwo umuntu wakijijwe akwiriye kubatwa n’icyaha, uhubwo akwiriye kuguma muri Yesu Kristo, ngo bimuheshe guhora yera imbuto zikwiriye abihannye, kandi zigumaho (Yoh.15: 4-5, 16).

Ukijijwe, ntabwo akwiriye gutekereza, kuvuga, cyangwa gukora nk’uko ab’isi (abatizera) bagenza, ahubwo aba akwiriye gukurikira (kwigana) Yesu Kristo uwo yizeye, ngo bimuheshe kugendera mu mucyo iteka (Yoh.8: 12).

6. Ari muri Yesu (1Yoh.5: 20) na Yesu Kristo ari muri we (1Yoh.4: 4)

Ese bishoboka bite kuba muri Yesu nawe akaba muri wowe? Ndaguha urugero: Iyo umuntu yarohamye mu kiyaga, aba yamize amazi, amazi amurimo, na we ari mu mazi. Dukeneye twese kwimika Kristo mu mitima yacu (kumira amazi y’ubugingo buhoraho), tukinjira muri Kristo ndani («kurohama»mu mazi y’ubugingo buhoraho) Soma Yoh. 15: 4-5.

7. Anesha iby’isi kubwo kwizera kwe (1Yoh. 5: 4-5)

Iby’isi hano bivugwa ni ibiki?
 Irari ry’umubiri (1Yoh.2: 16)
 Irari ry’amaso (1Yoh.2: 16)
 Kwibona ku by’ubu bugingo (kwibona uko ubayeho mw’isi) (1Yoh. 2: 16).

Haranira gutumbira ibiri mw’Ijuru kuko bitagira iherezo «kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, ariko ibitaboneka bikaba ari iby’iteka ryose» (2Korinto 4: 18), kandi «isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora iby’Imana ishaka azahoraho iteka ryose» (1Yoh. 2: 17). Amen.

Ese koko wisuzumishije aya magambo y’Imana twize, Umwuka w’Imana ubwe arahamanya n’umwuka wawe ko uri umwana w’Imana, kandi ukaba uri umuragwa w’ubugingo buhoraho (Abar.8: 16)? Ese urupfu rugutunguye ubu uri gusoma ubu Butumwa, ubu ngubu, witeguye koko guhita wakirwa n’abamalayika bera b’Imana bagahita bakujyana muri Paradizo mu munezero utagira akagero, ukishimana na Kristo (Abafir.1: 21, 23)? Ese Yesu Kristo agarutse ubu, uri gosoma ubu Butumwa Bwiza, wahita uhindurwa ugasa na We, ugahita uzamukana n’abera (1Yoh.3: 2)?, Cyangwa wasigarana n’abatizera Yesu ntibihane ibyaha?

Niba ushaka guhinduka umwana w’Imana by’ukuri, ugahinduka umuragwa uhiriwe, w’ubugingo bohoraho, dusengane iri sengesho, bikuvuye ku mutima, usubiramo aya magambo:

«MWAMI YESU KRISTO, MWANA W’IMANA, NEMEYE KO NDI UMUNYABYAHA, UMBABARIRE, UNYEJESHE AMARASO YAWE, WAMENEYE KU MUSARABA. NGWINO UTURE MU MUTIMA WANJYE ITEKA RYOSE, NGUHAYE UBUZIMA BWANJYE BWOSE. KANDI UNYUZUZE UMWUKA WERA. NDAGUSHIMIYE KO UMPAYE UBUGINGO BUHORAHO. MW’IZINA RYA YESU KRISTO, AMEN.»

Niba wari warasubiye inyuma, cyangwa ushaka kwezwa, no kuzinukwa icyaha runaka, ushobora gusenga wifashishije aya magambo, bikuvuye ku mutima:

«MWAMI YESU KRISTO, WARAMFIRIYE, UMVIRA AMARASO, NGO NEZWE RWOSE. NONE NAGUCUMUYEHO, NDASHAKA KO UNYUHAGIRAHO IKI CYAHA (CYATURE) KANDI UMPE UMUTIMA WO KUKIREKA BURUNDU. NKWEGURIYE UBUZIMA BWANJYE BWOSE, YESU KRISTO, NSHOBOZA KUGUKURIKIRA. MW’IZINA RYA YESU KRISTO, AMEN»

Byaba byiza utumenyesheje icyo izi nyigisho zakumariye. Icyitonderwa: Icyi cyigisho gishobora kuboneka mu rurimi rw’icyongereza, ukaba wacyoherereza utazi Ikinyarwanda, ukoresha English, kuko twahamagariye kubwiriza abantu bo mu mahanga yose (Mat.28: 18-20).

Yari mwene so ugukunda, ukwifuriza ubugingo buhoraho, amahoro n’ubuzima bwiza:
BAKUNDUKIZE Dieudonné,
E-mail: bakudione@yahoo.fr
Telephone: (+250) 0788680540