Ibintu ukwiye gutekerezaho mbere yo kuva mu murimo w’Imana

Iyo uganiriye n’abakozi b’Imana batandukanye, abenshi bitewe naho bakorera usanga baragiye bahura n’imbogamizi zitandukanye, ibigeragezo, kuburyo hari nukubwira ati rwose hari ubwo mba numva nabivamo kuko bigoye cyane.

Hari umupasitori kandi ukomeye bigeze kubaza bati ‘’ese hari ubwo ujya wumva wareka nk’inshingano zo kuyobora umukumbi? Araseka cyane ati rwose byibuze buri cyumweru mba numva nabihagarika nkikorera umurimo w’Imana bisanzwe. Hari nuwigeze kuvuga ati rwose mu bimbangamira ni ugukorana n’abankuriye ariko badakijijwe.

Ibi byose bituma hari uvuga ati rwose ibyiza ni ukubireka, bamwe bahitamo kubivamo burundu, abandi bagahitamo kureka inshingano bagakomeza umurimo w’Imana bisanzwe. Ubaye uri umupasiteri utarahura n’iki kibazo waba uri muri bake, icyakora abenshi bemeza ko hari ubwo uba wumva wabireka.

Hari ibintu ukwiye kongera kwibuka no gutindaho mbere yo kubivamo:
-  Imivu n’imiyaga ni ibintu bihuha cyane ariko bishira vuba, hari ubwo uba wumva isi yenda kukugwaho, ariko nyuma y’igihe gito cyane Imana igacecekesha imiyaga, ibyinshi iyo birimo kuba uba wumva utazi ikizakurikira ariko Imana byose ibihindura amateka ubuzima bugakomeza.

-  Hari nubwo usanga ikibazo atari wowe, wenda impamvu ari uko ari wowe ugaragara, komera rero wikuka umutima, Imana irahari.

-  Reba niba abenshi mu bo uyoboye batakiri ku ruhande rwawe, batagushyigikiye. Hari ubwo usanga bamwe mu bakuyoboye bagutesha umutwe, cyangwa se umwe muri benshi ariko ujye unahindukiza amaso urebe imbaga y’abandi Imana igusigarije ngo bagutere ingabo mu bitugu.

-  Ongera wibuke umuhamagaro wawe, niba koko wumva warahamagawe n’Imana ukwiye kwihanganira ibyo ucamo byose, ukifuza cyane kumenya isomo Imana ikugejejeho ikwigisha, ukibuka uko wahamagawe bizagutera gukomera.

-  Burya si wowe wenyine, biri hose, ntabwo ari wowe Imana yanga, nta kigeragezo kitari rusange. Iyo nzira hari n’abandi bayiciyemo kandi abayitabarutsemo amahoro Imana izabagororera.

-  Ongera wibuke ko Imana iri kumwe nawe, kandi iyatangije umurimo izanawusohoza, niba Imana yaraguhamagaye, iragukunda, ntabwo izagusiga, ntizaguhana.

Wenda ibi nubwo bisa nibireba abafite inshingano ariko byanareba buri wese uhamagariwe gukorera Imana ariko akaba arimo kurwana intambara z’uburyo butari bumwe, ndakwibutsa ko Imana iri mu ruhande rwawe, kandi uzirikane uko wahamagawe, wirinde, Imana izagororera umurimo wose, ukomeze kuyikorana urukundo. Imana igushoboze mu izina rya Yesu, Amen.