Ibintu byagufasha kurwanya ubwoba.

Buri muntu agira ubwoba mu buzima bwe ,muri ubwo bwoba hari ububa bukomeye yaterwa n’ibyo abonye hari n’ubwo agira ariko ntamenye ko abufite. Ubwoba ni umugambi wa Satani ku muntu kuko Imana ishaka ko umuntu agendana kwizera ,ubwoba ni igikoresho satani akoresha agira ngo yangize ubuzima n’ubugingo bw’umuntu .
Joyce meyer umuvugabutumwa w’umunyamerika wabivuzeho yagize ati:” Namenye ko ari ngombwa kumenya icyo ubwoba ari cyo n’uko bugira nabi kuko iyo tutabimenye butuma tutaba abo Imana ishaka ko tuba ,bisobanuye ko byatugora kugera ku ntego dushaka mu buzima bwa gikirisito”.

Ubwoba butangira nk’igitekerezo icyo gitekerezo kigatera amarangamutima ayo marangamutima akagera aho ategeka imitekerereze y’umuntu .Ubwoba iyo bwaganje umuntu,bumutera gukora ikintu cy’ubugoryi bukamubuza no gukora icyiza kandi cyari gikwiriye ,ubwo bukaba ari bwo buryo satani akoresha yigarurira imibereho y’ abana b’Imana anabakura mu bushake bw’Imana.

Ubwoba ni ikinyuranyo cyo kwizera kuko Imana ishaka ko tugira kwizera ariko satani akaduteza ubwoba nk’uko biboneka mu migani 23:7 (kuko uko atekereza ku mutima ariko ari ,yenda arakubwira ati:”ngwino ngufungurire “,ariko umutima we ntuba uhuje nawe),ibi mbivugiye ko aho ibitekerezo by’umuntu bigiye nawe abikurikira.
Ndifuza ko wagira uguhishurirwa kuri ibi kuko ntuzishima nutabyaza umusaruro ibyiza Imana yaguhaye ntuzaba uwo Imana ishaka ko uba we.Guhishurirwa ikintu ni ukumenya ko uzi ukuri kwacyo kugukura mu binyoma. Kugira ubwigenge bwo kwitekerezaho nabyo ni ngombwa ku mukirisito kuko Bibiliya ibivuga mu baroma 12:2 ngo kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe ,ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya kugirango mumenye neza ibyo Imana ishaka ,ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose , ni ukuvuga ko umukirisito agomba kumenya icyo ubushake bw’Imana ari cyo .

Birakwiye kuba nk’uko Yesu ari ,arakomeye kandi muri we turakomeye ,afite ubutware na twe muri we turi intwari,ni umutsinzi natwe muri we turi abatsinzi ,afite amahoro n’ibyishimo natwe twishimira muri we,arashoboye natwe muri Kristu Yesu turashoboye ,uko kwizera Yesu gukomeye kwagufasha kurwanya ubwoba.

Ubwoba butera ibibi byinshi kuko birimo no gusubiza umuntu inyuma mu byo akora aha natanga urugero ni uko abakirisito bamwe na bamwe baba bafite impano zitandukanye ariko ubwoba bukababuza kuzikoresha ndetse abantu benshi banga gukora ibintu bimwe na bimwe bari bakwiye gukora bitewe no kuyoborwa n’ubwoba.

Gusoma Bibiliya utekereza cyane ku byo usoma wumva icyo Imana ikubwira mu ijambo ryayo n’icyo ikuvugaho, kwirebera muri Yesu kristo no kugira guhishurirwa ni ibintu bishoboza umukirisito kunesha ubwoba agira mu buzima bikamufasha kumenya icyo akwiriye gukora n’icyo yaremewe gukora .