Ibintu bitangaje ku gitunguru.

Iyi nyandiko iragufasha kumenya byinshi ku gitunguru, umumaro wacyo ndetse n’uburyo ushobora kugitegura ku ifunguro.

Igitunguru ni kimwe mu biribwa bikoreshwa nk’imboga, kikaba gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Ibitunguru biba bitandukanye haba mu ngano, ishusho ndetse n’ibara, kugeza ubu ibitunguru biboneka mu mabara atatu(3) ariyo: umutuku, umuhondo ndetse n’umweru.

Dore intungamubiri z’ingenzi dusanga mu gitunguru

Muri garama(g) 100, dusangamo 40g za calories. Igitunguru kigira ibinure biri ku rugero rwo hasi cyane(0.1%), protein nkeya(1.1%), ndetse na fibres zingana 1.7% . Igitunguru kandi gikungahaye kuri vitamine C, B na E. Si ibyo gusa kuko kinakungahaye ku myunyungugu itandukanye nka: Potassium, magnesium,sulfur, Calcium, folate, n’ibindi. Igitunguru kandi gikungahaye ku binyabutabire(Antioxidant) birinda uturemangingo mfatizo tw’umubiri (Cellule), kwangirika.
Ibi byose biboneka mu gitunguru biba bifite icyo bimarira umuntu wariye igitunguru ku kigero gihagije.

Ese kurya igitunguru byungura iki mu mubiri?

 Kigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye: Kanseri ni indwara ihangayikishije, ndetse ihitana umubare utari muto w’abatuye isi. Ibaho igihe uturemangingo mfatizo twubatse umubiri turi gukorwa, gukura no kubaho mu buryo budakwiye, antioxidant dusanga mu bitunguru ifasha mu kuboneza imibereho y’utu turemangingo mfatizo twubatse umubiri.
 Gifasha mu kuringaniza isukari mu mubiri: Abashakashatsi babahanga bagaragaza ko kurya garama 100 z’igitunguru k’umunsi bifasha umubiri guca ukubiri n’ibibazo biterwa no kugira isukari nyinshi mu mubiri.
 Kurinda amagufwa kwangirika ndetse n’ibindi bibazo biterwa nuko amagufwa adafite ubuzima bwiza
 Igitunguru gifasha umuntu guhorana akanyamuneza
 Kurinda umuntu kubura ibitotsi
 Gifasha amaraso gutembera neza mu mubiri
 Gifasha mu kongerera imbaraga ubwirinzi kamere
 Gifasha uruhu guhorana itoto, kikanafasha umusatsi gukura neza.
 Gifasha mu kugabanya ububabare :iyo hari nk’ahantu wabyimbiwe usigaho igitunguru gitukura, habyimbuka mu gihe kitarambiranye.

Uko ushobora kugikoresha.

Igitunguru ushobora kugitekana n’izindi mboga. Aha biba byiza iyo utazitindije ku muriro kuko zishobora gutakaza intungamubiri, cyangwa se ukaba wakirya ari kibisi nka salade.

Source: www.healthlne.com
[email protected]