Ibintu bitandatu umushumba agomba kuba byo! (Igice cya 1)

« Umunyabyaha ahunga ari ntawe umwirukanye, ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’ intare » (Imigani 28 :1)

Iyi ni imvugo rusange ikubiyemo ibintu icyenda bikurikira biranga umushumba. Ariko rero, umushumba agomba kuba inyangamugayo mu buryo bubiri bwihariye.

1.Agomba kuba inyangamugayo mu maso he bwite. Icyaha kiduhindura ibigwari twese. Niba umuntu adatanga icyacumi, ni gute azashira amanga ku kubwiriza ku cyacumi? Niba umuntu atirinda, agomba kuba umufarisayo ngo abwirize abandi kwezwa. Kugira igipimo cyo hejuru cy’ imyitwarire myiza bidushoboza kubwiriza abandi kugira igipimo cyo hejuru cy’ imyitwarire myiza.

2.Agomba kuba inyangamugayo mu maso y’abandi. Abaheburayo 12:13 haravuga ngo: “Muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire”.
Abantu b’ ibirema bakenera inzira iringaniye, itagoye gucamo, ngo bashobore guhita. Iyo bagerageje guca mu nzira mbi, babasha kwitura hasi ka kaguru karemaye bakagahuhura. Umubwiriza agomba guharurira ibirenge bye inzira zigororotse, ngo azigenderemo. Kubw’ ibyo, abanyantege nke bamukurikiye ntibazasitara kubera intambwe ze. Ahubwo, bazahanga amaso urugero rwe, maze ugucumbagira kwabo gukire.

Abashumba ntibakwirinda ababarega. Ariko ikirego kirushaho kuryama iyo ari ukuri. Paulo yabwiye Timoteyo ngo, “Ube icyitegererezo cy’ abizera ku byo uvuga no kungezo zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye” (1 Timoteyo 4:12). Ba Inyangamugayo.

Birakomeza ntuzacikwe n’ igice cya kabiri...