Ibintu bitandatu bigaragaza ko utababariye

"Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ ubugingo bikomoka". Imigani 4:23

Imana yaduhaye inshingano zo kurinda umutima wacu no kwitondera tukagenzura (gerer) inzika zose zihishe muriwo. Izaduha imbaraga zo kubabarira, ariko ni ahacu ho gutera intambwe ya mbere. Kubw’ ibyo tugomba kubanza gusuzuma no kugenzura (sonder) imitima yacu.

Birashoboka ko tudaha agaciro inzika ziri mu mitima yacu , niba twaramenyereye kubaho gutyo byose tubabibika, birashoboka ko dushobora kuba tunibuka cyangwa tutanibuka amazina yose y’ abantu tugomba kubabarira. Birashoboka ko ahari nabo twibwira ko twababariye nyamara imbere mu mutima hakiri akantu k’ inzika .

Reba ibintu bitandatu bigaragaza inzika yihishe:

1. Kutibagirwa: Paul yaravuze mu 1Abakorinto 13:5 Urukundo "ntirwibuka ikibi". Ese twibuka neza ntacyo twibagiwe ku inabi tugirirwa cyangwa twagiriwe? Tuzigama (stoker) muri memoire yacu (disque dur mental) kugirango igihe tuzashakira kubigarurira cyangwa kubyibuka twongere tubigarure (telecharger) tubisubiremo neza? Niba tubara ( comptabiliser) ibibi byose twakorewe n’umuntu runaka tukabishyira ku murongo , icyo ni ikimenyesto cyuko tutababariye.

2. Kwibona, kwishyira hejuru, kubona amakosa y’abandi : Gutunga undi urutoki. Biroroshye kureba undi ukavuga ko ibyo yakoze wowe utabikora, ukavuga ko utumva ukuntu umuntu akora ibintu nka biriya! Abantu biyizi ko ari intungane ntibajya babona amakosa yabo, ariko usanga ari abantu bazobereye cyane kubara no kubona amakosa y’abandi.

3. Kwitotomba Turibuka inkuru y’ Umwana w’ikirara Luka 15:11-32 ? Umuhungu w’imfura ntiyatinze kujya kwitotombera ukugaruka kwa murumuna we. Muri Luka 15:29 Yabwiye se ati :" Maze imyaka myinshi ngukorera , ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari nubwo wigeze umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’ inshuti zanjye ? Aho kunezezwa nuko murumuna we yagarutse, icyo yakoze ni ukwitotomba kuko atigeze akora umunsi mukuru ngo yishimane n’inshuti ze.

4. Inzika iratandukanya, igacamo kabiri, ikigizayo: ( Eloigner, diviser, separer) Iyo umunyanzika abwiwe amagambo atamushimishije arahunga. Agahora abara amakosa asubira mubyavuzwe ijambo kw’ ijambo aho kubabarira akibagirwa ahahindura page ( tourner la page). Aba utifuza kuba hamwe cyangwa no kwibona hamwe nuwakubabaje nko kubashakanye ugasanga buri wese ari mu nguni ye ku mpera z’ igitanda. Uko wanga kubabarira niko utakaza imbaraga mu buryo emotionnelle kandi satani akakwiba ibyishimo. Uyu muhungu w’imfura yararakaye yanga kwijira mu rugo nuko se arasohoka aramwinginga. Luka 15:28

5. Gucira undi urubanza guhora usubira mu byabaye buri kanya( accusation, raconte l’offense et la rappelle constamment). Umuhungu wimfura ntiyabuze kwibutsa se buri kanya ko murumuna we yari yaravuye mu rugo, yamaze umutungo wa se abisambanisha ari ikirara,....: " Ni gute umukoreshereje umunsi mukuru?" Ese dukomeza kuvuga ibikomere cyangwa ibyatubabaje mu buzima bwacu?

6. Ishyari Kutishimira, kubabazwa imigisha y’ abandi : Biragoye kwemera cyangwa kwakira ko uwatubabaje ahabwa umugisha, atera imbere, anezerwa. Ariko nkuko uyu mubyeyi yakoresheje umunsi mukuru kubw’ umuhungu we wari ikirara, niko Imana itwereka imbabazi n’ urukundo rwayo kuri buri wese. Tugomba kubyakira tukabinezerwa , cyangwa bikaducaho, nkuko byagendekeye umuhungu w’ imfura.

Nifuza gusubiramo uku kuri: Ibyo Imana idusaba byose ni kubw’ ibyiza byacu ni munyungu zacu (pour notre bien). Kubaho mu nzika ntaho byatugeza. Ahubwo bidutera kubaho nabi ( Malheureux). Inkuru nziza nuko Yesu yaciye inzira kugirango adukize inzika hanyuma tubeho mu mundendezo mu mahoro n’ibyishimo.

Twizere Imana tuyisabe idufashe niba hari uwo tugomba kubabarira. Ishaka ko tubaho twishimye mu mudendezo. Niyo mpamvu natwe tugomba kwifasha tukababarira.

Joyce Meyer