Ibintu 5 bigaragaza umumaro w’Umwuka wera ku bandi bantu?Ev.Adda

Iyo umwuka wera yaje abarwayi babyungukiramo n’abantu bagashima Imana
Ibyakozwe n’intumwa 3.9 Abonye Petero na Yohna bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe…..Abantu bose babona agenda ashima Imana
Uyu yari ku irembo asabiriza kuko yanabaga n’ubumuga. Yatumbiriye abantu buzuye Umwuka wera arahaguruka. Rubanda bashima Imana.

2. Iyo Umwuka wera yaje akura urujijo mu bantu. Ibyakozwe n’intumwa 8:19-24
Ariko Simoni Petero abonye yire uko abarambitsweho ibiganza by’intumwa bahabwa Umwuka wera, azizanira ifeza arazibwira ati nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza azahabwe Umwuka wera,……..Simoni Petero ati munsabire umwami kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze, Umwuka wera aramwihangiriza amenya ko ibyo yabagamo bitandukanye by’Umwuka wera.

3. Iyo Umwuka wera yaje abohora imbohe zose. Ibyakozwe n’intumwa Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.’’

Pawulo na Sila bararimbye barasenga bari mu nzu y’imbohe, iminyururu yose iradohoka. N’abandi bari baboshywe bari muri iyo nzu y’imbohe baradohorewe, Imana ishimwe. Abo bantu babonye Imana nubwo batafunguwe kuko Umwuka wera ntiyica amategeko.

I Burundi higeze haba igiterane cya Moses Kulola, Umwuka wera agasanga abantu mu ngo ziri hafi bataje mu giterane, bagakira indwara, ababoshywe n’abadayimoni barabohoka, bakava mu ngo bakaza gushima Imana.

4. Iyo Umwuka wera yaje n’abakomeye barabimenya. Ibyakozwe n’intumwa 26:28-32
Agiripa asubiza Pawulo ati ‘’ Ubuze hato uba ukanyemeza kuba umukristo.’’
Benedata aka gato nta kandi ni ka kandi k’icyubahiro cyo mu isi, ariko ubundi Agirips yari yemeye, Haleluya, Dore uko yemeye: 32 9 Agiripa abwira Fesito ati ‘’ Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisariya.’’

Yee, ntiyari kubasha kumurekura yagombaga kujya i Roma kubera Imana. Ariko ubundi Agiripa yari yanoze.

5. Iyo Umwuka wera yaje abakeka ko turi Imana barasobanukirwa. Ibyakozwe n’intumwa 14:8-16
I Lusitira hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka…………..

Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n’abantu.”…………..

“Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugira mutyo? Natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe kandi turababwira ubutumwa bwiza, ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose,……….
Ikirema cyarakize abaturage bazana ibitambo bagira ngo ba Pawulo ni Imana bashumvira ubutumwa bwiza bubihanisha..

Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.” Ibyakozwe n’intumwa 28 :6

Kuzura Umwuka wera kwawe Imana igufitemo inyungu yo guhaza ibyiza abantu bayo igukoresheje, kandi nawe bizakugirira umumaro wo gutunga Imana iwawe.
Imana ibahe umugisha.