Ibintu 4 byaranze igitaramo cya Besalel Choir !

Igitaramo cya Besalel Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gatenga, umudugudu wa Murambi cyo kuri iki cyumweru 2/03/2014 cyagaragayemo ibyiza byinshi. Bimwe muri byo reka tubagezeho 4 bikurikira:

1. MCs

Neema M. Jeanne & Innocent [Photo/ibyishimo.com]

Concert yayobowe n’aba MC 2 ari bo Innocent Kubwimana unaririmba muri Besalel, na Neema Marie Jeanne ukora ibiganiro bya gospel kuri Radio Authentique 92.8 FM. Iyi concert itangira, wabonaga bibereye amaso uburyo bahererekanya amagambo ariko by’umwihariko bombi bari mu mwuka umwe wo gufasha abantu gukora ku mutima w’Imana.

2. Sonorisation

Claude, umwe mu bacuranzi ba solo ba Bezalel

Besalel ni imwe mu makorali afite sonorisation nziza,ikagira n’abacuranzi b’abahanga. Muri komite ya korali Besalel harimo ushinzwe ibyuma n’ingendo. Ibi bigaragaza agaciro korali iha sonorisation. Ku munsi w’ejo rero, ibyuma byari biteguye neza cyane ku buryo abantu babasha kumvikana kandi bakanogerwa na muzika iyunguruye.

3. Ubwitabire

Abantu buzuye urusengero, abandi bahagarara hanze uko amasaha yagendaga yicuma

Kuri iki cyumweru, abantu bakubise baruruza mu rusengero rwa ADEPR Gatenga, rumwe mu nsengero zakira abantu benshi. Ibi byatewe n’impamvu zitandukanye, ariko zimwe muri zo ni uko Besalel yagize uruhare mu kwamamaza igitaramo cyabo ku buryo buhagije, ikindi ni abafashije Besalel gutaramira abakunzi bayo barimo Isaie Uzayisenga na korali Sloam ya Gasave/Kumukenke.

4. Itangazamakuru

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye igitaramo: Ange Daniel, Onsephore... [Photo/ibyishimo.com]

Nk’uko bitangazwa na Kubwimana Innocent uririmba muri iyi korali, Besalel yakoranye n’itangazamakuru mu rwego rwo gutangaza iki gitaramo cyabo. Mu maradiyo bakloranye harimo: Inkoramutima, Umucyo, Authentique, Isango Star, Radio 10, Radio Sana, … Mu mbuga za internet harimo agakiza.org, ibyishimo.com, urugero.net, isange.com, … Icyongeye kuri ibyo ni uko abenshi bahagarariye ibi bitangazamakuru bari babihagariye muri iki gitaramo.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Bezalel Choir Bwana Nizeyimana Jean Paul, yadutangarije ko Bezalel yavutse mu w’1996. Iyi korali yahoze yitwa Abatoranijwe, mu w’2005 yagize igitekerezo cyo guhindura bakitwa Bezalel kuko ngo abantu babitiranyaga n’andi makorali yitwa Abatoranijwe. Ku wa 1/01/2014 rero ni bwo biswe Bezalel.

Tubabajije niba intego yabo bayigezeho nk’uko babyifuzaga, Bezalel yadutangarije ko hamwe n’intego bari bafite yo gutaramira abakunzi babo babamenyesha ko bahinduye izina babigezeho 100% ngo kuko abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo kuruta uko babitekerezaga.