Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( 1 Ngoma 4:10) Igice cya 5 Pastor Desire

4. Yasabye ko ukuboko kwiza kw’Imana kwabana na we:

Imana igira amaboko 2 kandi yose mu mvugo y’ Umwuka akoreshwa mu buryo butandukanye iyo tuvuze ukuboko kwiza kw’ Imana tuba tuvuze ukuboko kw’ iburyo kuzana ibyiza n’ imigisha ariko ntigira ukuboko kumwe gusa ahubwo igira n’ ukuboko kw’ ibumoso nako igukoresha cyane iyo igiye guhana umuntu cyangwa abantu bayinaniye

Na Yesu nawe yabigarutseho aho yavuze ngo: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. Matayo 25:33

Nkuko twagiye tubigarukaho umunyabyaha abikiwe urubanza twese turabizi ko ibihembo by’ ibyaha ari urupfu ariko impano y’ Imana ari ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu. Niba wifuza ukuboko kwiza kuzana umugisha itandukanye n’ icyaha bitabaye ibyo izaguha umugisha wa rusange nk’ uwo iha n’abapagani nyamara abana bayo bagira umugisha wumwihariko. Ntuhite wumva ibifadika kuko umugisha ntubarwa mu bigaragara kuko Aburahamu kugeza ubu yitwa sekuruza w’abizera kandi ntakiriho kuko Imana yamusezeranije uwo mugisha.
Bamwe mu bo ukuboko kwiza kwabanye nabo:

Ukuboko kw’Imana kwabanye na Mose, kuva atumwa mw’Egiputa kugeza akuyeyo Abisirayeli ukuboko kwiza kw’Imana gutuma binjira mu gihugu cy’isezerano.
Ukuboko kwiza kw’Imana kwabanye na Nehemiya ahabwa uburenganzira bwo kubaka inzu y’Imana,

Bampe n’urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ikibira cy’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo y’umunara w’inzu, kandi n’iby’inkike z’umurwa n’iby’inzu nzabamo.” Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho.(Nehemiya 2:8)

Kwabana na Daniyeli, kubana na Esiteri atoranywa kuba umwamikazi, n’abandi. Nawe kwabana nawe, kuko Imana ntirobanura abantu ku butoni ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Niba wifuza kuba mu agakiza family ukajya ubona ijambo ry’ Imana buri gihe twandikire kuri whatsapp +250788422984
Email: hadesire@yahoo.fr
Pastor Desire@agakiza.org