Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana 1 Ngoma 4:10 (Igice cya 4)Pastor Desire

3. Yasabye kurindwa ibyago:

Muzi ko Imana abayo ibarinda mu buryo bukomeye! Bibiliya iravuga ngo “Abo wampaye nta n’umwe ubasha kubamvuvunura mu kiganza.” Iturinda nk’imboni y’ijisho. Yaduciye mu biganza nk’imanzi. Mu Baroma 8:31-39 haravuga ngo “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kritso Yesu?” Humura turarinzwe, ukuboko kw’Imana kuri hafi yacu iyo turi mu mwuka wo kubana n’Imana neza.

Ubundi tugeragezwa nk’abandi, ariko icyo tubarusha ni uko ukuboko kw’Imana kuturinda buri munsi kandi ihumure ry’Imana riba riri kumwe n’abayubaha. Yesaya 54:11-17 haravuga ngo “Yewe urengana ntihagire uguhumuriza, nzakubakisha amabuye y’igiciro kandi nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara. Daniyeli yarinzwe ibyago, Morodekayi yarinzwe ibyago hamwe n’Abayuda, Dawidi Imana yamurinze icumu rya Sawuli, n’abera bahora barindwa. Petero Imana yamukijije inkota ya Herode n’bandi benshi cyane.

Gusa aha twagaruka kukurindwa k’ uburyo 2 burya n’ abatubaha Imana irabarinda ibarindirije umunsi bazafata icyemezo cyo gukizwa urugero hari abasinzi baba batuye ahantu hahanamye ariko ikabarinda, abajura ikabarinda ntibabice kugira ngo bazakizwe n’ abandi bakora ibyaha bikomeye.

Kurinda kwa 2 n’ igihe umuntu akijijwe akaba inshuti y’ Imana akaba abitse amabanga y’ Imana ku buryo Imana imurinda nk’ imboni y’ ijisho uwo numwihariko w’ inshuti zayo gusa

- Aha twavugako uburinzi buterwa n’ ubutunzi bw’ Imana ufite. Mu buzima busanzwe ahabitse ubutunzi bukomeye bw’ igihugu baharinda cyane kandi uko umuntu agenda azamuka mu ntera akaba abitse amabanga akomeye y’ igihugu niko uburyo bwo kumurinda bugenda bwiyongera.

None wowe iyo usenga ngo Mana manura ingabo zo mu ijuru zindinde zigote umusozi ndayeho n’ ubuhe bushuti ufitanye n’ Imana bwatuma imanura ingabo zingana zityo? N’ ubuhe butunzi ufite bwatuma ijuru rikurinda nk’ imboni y’ ijisho kugeza ubwo Imana ivuga ngo ubakozeho ninjye aba akoze mu jisho? Uziko hari abantu bakijijwe barindwa mu buryo Imana irindamwo abasinzi n’ abatizera kuko nta mumaro bafitiye Imana?
Shakisha ubucuti kuriyo kandi ubike ijambo ry’ Imana muri wowe wuzure Umwuka wera Imana izajya ikurinda ibyago mu buryo bwihariye

Na none ntibivuze ko abantu b’Imana batageragezwa ariko bararinzwe ibyabo Imana ibikurikiranira hafi bene abo bageragezwa uko Imana ishaka babitse ubugingo bwabo umuremyi wo kwizerwa bagumye bakore ibyiza. Murakoze

Ubutaha tuzarebera hamwe igice cya nyuma cy’ isengesho rya Yabesi ntuzacikwe...
Niba wifuza kuba mu agakiza family ukajya ubona ijambo ry’ Imana buri gihe twandikire kuri whatsapp +250788422984
Email: hadesire@yahoo.fr
Pastor Desire@agakiza.org