Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana 1 Ngoma 4:10 (Igice cya 3)

Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana 1 Ngoma 4:10 (Igice cya 3)

2. Kwagurirwa imbago:

Ubusanzwe tuva mu bwiza tujya mu bundi. Ukwiriye rero guhora waguka mu mwuka, kuko Bibiliya iravuga ngo kwizera ukongereho imirimo myiza, na yo uyongereho kwirinda, na ko ukongereho kubaha Imana, na ko ukongereho gukunda bene Data. Bibiliya ikomeza ivuga ngo “Utagira ibyo areba ibiri hafi, akibagirwa ko yejejweho ibyaha bya kera.” (2 Petero1:5-7)

Kandi n’iyo urebye ubuzima bw’abantu bagiye bubaha Imana, bagiye batera intambwe mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri. Ibyo bagezeho byose ni ugutezwa intambwe n’Imana. Aburahamu yagiye mu gihugu cy’ubutayu, ariko Imana iramufasha aho yanyuze hose hahinduka umugisha aba umutunzi. Birashoboka ko ufite ubuzima bwumye Imana izabuhindura utangare.

Icyifuzo dukwiriye gusengera cyane n’ ukugira umutima wagutse!

Nuko Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse, bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika. (1 Abami 5:9)
- Abantu benshi bafite imitima itagutse niyo mpamvu batekereza ibingana n’ ibiryo, imyambaro ubaye ufite umutima wagutse nka Salomo wasaba nk’uko nawe yasabye ukabasha gukora imirimo myiza yose muri Kristo Yesu.

Birababaje ko bimwe mu byo Imana yaduhaye aribyo tuyisuzugurisha
Ex: amafranga Imana yaguhaye ukayasambanamwo, ntufashe abakene, ntutange 1/10, ukagira ubutunzi urya wenyine. Gushirwa hejuru kwawe ntibigire icyo bimarira abacishijwe bugufi,

Kwaguka bihera imbere mu Mwuka bigakomeza mu bugingo no mu mubiri (Yesaya 54:2-5) iyo wagutse inyuma mu mubiri ariko umutima wawe utagutse gutanga birakugora uba wumva iby’isi byose byaba ibyawe

Inkuru yantangaje:

Hari umukire umwe mubakomeye bari mu isi ngo amafranga afite ashoboye kurya Miliyoni y’ amadorale buri munsi ngo amafranga afite yamara imyaka 280 ariko igitangaje yabyaye umwana 1 kuko yumvako benshi atababasha, arakuze ariko aryama amasaha 3 akora cyane kuko yumva ari umukene.

Byibura ayo afite asaranganijwe ipfumbyi n’ abapfakazi yafasha abangana iki? Dufite abantu benshi bafite iyo mitekerereze bitewe n’ imitima itagutse.
Yesu yavuze ngo: nari nshonje murangaburira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari mfunzwe muza kunsura, nari umushyitsi murancumbikira. Bazamubaza ngo twakubonye ryari? Azabasubiza ngo umwe muto mwabikoreye ninjye mwabikoreraga.
(Matayo 25:35)

Abakristo dukwiye kwaguka tukamenya ko hirya y’ urusengero dusengeramwo hari abandi bantu benshi bakwiriye kumva ubutumwa bwiza kandi aritwe Yesu azakoresha nubwo duhugiye mubirebana n’ imibiri yacu.

Abantu badafite imitima yagutse:

- Bahoza umutima kuby’isi
- Bahorana amaganya
- Batewe ubwona n’ ejo hazaza
- Ntibanyurwa kandi barahawe umugisha
- Imitima yabo nta shimwe ribamwo bakomeza kureba ibitagenda gusa
- Ntabwo bagira ubuntu bagira ubugugu kubyo Imana yabahaye
- Imitekerereze yabo ihora iganisha ku nyungu zabo
- Barikunda
- Bakunda ubutunzi bakaburutisha Imana....

Mu gice cya 3 tuzarebera hamwe uko Yabesi Yasabye kurindwa ibyago ntuzacikwe....
Niba wifuza kujya ubona inyigisho z’ ijambo ry’ Imana ukaba n’umwe mu agakiza family twandikire kuri whatsapp +250788422984
Email: hadesire@yahoo.fr
Pastor Desire@agakiza.org