Ibintu 3 abari mu marushanwa bazi

1 Abakorinto 9:24 - Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.

Nk’uko nabibaseranije ku wa Gatandatu nkomeje kuvuga ku marushanwa turimo nk’abagenzi bajya mu ijuru ndetse n’ibikombe tubikiwe.

Iyo tureba amarushanwa abera mu isi, by’umwihariko amarushanwa tumaze iminsi twakira mu Rwanda harimo ay’amagare, ndetse n’aya ya CHAN, numva ari ngombwa ko nibutsa abantu andi marushanwa akomeye buri wese arimo.
Buri mu Kristo ararushanwa kandi ahanganye n’umubiri, Satani ndetse n’Isi.

Uno munsi nize ibintu bitatu bikomeye buri muntu uri mu irushanwa amenya:

1. Bazi agaciro k’igikombe (ikamba). Ako gaciro niko kabatera "motivation". Igitera abantu kwiruka basiganwa n’igikombe (cyangirika). Wari uzi ko Abakristo basiganirwa ikamba ritangirika(1 Kor 9:25)? Niba utazi agaciro k’ikamba ry’ubugingo kubaho kwawe ntacyo kukumariye! Imbere yawe hari ikamba!

2. Bazi agaciro ko kwitwararika no kwirinda "Self-control" (1Kor 9:25). Birinda muri byose: ntibarya ibyo babonye byose, ntibaryama amasaha yose babyifuje. Biha gahunda (regime) mu mirire no mu mikorere ya buri munsi. Niko n’abakristo basiganirwa mu ijuru bameze. Baririnda, baritwararika. Ntibapfa kurya, bazi uburyo bakoresha umwanya wabo! Niba utitwararika, wavuye mu irushanwa bisobanura ko utari mu bazagororerwa!

3. Bazi agaciro k’imyitozo. Nta mukinyi nyawe utazi agaciro k’imyitozo. Abakinyi beza bagaragarira mu myitozo ndetse n’abakinyi babi niho bareberwa. Abakristo basiganwa nabo bagaragarira mu myitozo. Umukristo utitoza gusenga, utitoza gusoma Ijambo ry’Imana , utitoza gukora mu itorero, utitoza kwitabira amateraniro, utitoza gutanga icyacumi, utitoza urukundo, kubabarira, etc. Aha niho benshi bananiriwe nyamara ariho Imana (Umutoza mukuru) ibasuzumira! Ibuka ko kwitoza mu by’umwuka gufite umumaro muri byose (1Tim 4:8).

Uno munsi ndagushishikariza kwitwara nk’uri mu marushanwa! Zirikana ikamba rikomeye, iga kwirinda kandi tangira kwitoza!

Mugire umunsi mwiza w’Intwari!

Fidèle MASENGO,
Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr