Ibintu 3 Imana igirira abantu bikwiye gutuma bayubaha uko umutima uteye/ Ev. Jotham

1.URUKUNDO: Abaroma 5:8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda,ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

Paul we yavuze ko uru rukondo rw’Imana rurenze uko rwamenywa kuko Imana yakunze isi kandi ari mbi kubw’icyaha yari yakiriye muri Adamu. Urukundo nirwo rwayiteye kwiyunga natwe muri Kristo tutabisabye ahubwo kuko idukunda (2 Abakorinto5:19).

Ntabwo Imana idukunda kuko twakiranutse kuko nta nuko tugira ahubwo urwo rukundo rusumba ububi bwacu, kuko iyo umwana wumuntu yananiranye ntibimubuza kwitwa umwana wawe, yadukunze urukondo ruhoraho ihimbanzwe iteka amen.

2. Imbabazi, Abefeso 2:4-5 ariko Imana kuko ari umutunzi wimbabazi yaduhinduranye bazima na Kristo kubw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu(ubuntu nibwo bwabakijije)

Izi mbabazi nizo zituma tudashiraho kuko yatubabariye tudasabye imbabazi cyangwa bitavuye kumirimo ngo hatagira uwirata, niyo mpamvu byitwa ubuntu, nuko mushimire Uwiteka kuko ari mwiza kuko imbabazize zihoraho iteka ryose, Amen.

3. Ishyari. Kuva 34:14 kuko udakwiriye kugira indi mana usenga kuko Uwiteka witwa ufuha ari Imana ifuha.

Imana yacu irafuha kuko yiyizera iziko ishoboye byose niyo mpamvu yavuze iti havumwe umuntu wiringira undi mumutimawe akimura uwiteka ushaka kuba iyambere muribyose byawe niyo mpamvu itegeko rikuru ari ukuyikunda n’ubwenge bwose n’umutima n’ubugingo.

Ikindi gituma ifuha nuko yiremeye icyubahiro twebwe twese n’ibiriho byose yadusizeho ngo tuyihimbaze niyo mpamvu ifuhira ikindi kintucyose cyatwara umwanya wambere mubuzima bwawe nuko tuyikorere dutinya kandi duhinda imishyitsi kubw’icyubahiro cyayo.

Ishyari navuze aha ni ifuhe Imana itugirira ngo tuyubahe yonyine. Imana ibahe umugisha kandi iduhe kuzirikana ibi byose mu izina rya Yesu.Amen.