Ibintu 10 biranga umuyobozi mwiza

Uko wamenya Umuyobozi :
1. Ahindura abandi :
Iki ni ikintu cy’ingenzi ku bayobozi. Itegereze abo bahindura, umubare w’ abo bahindura, n’igihe bahindurira abandi.
2. Bahindura imigendekere y’ibintu :
Baba bafite inzara yo guhindura ibintu byiza kandi biteguye guhinduka. Bakunda gutera imbere kandi ntibaruhuke iyo ibintu bidahinduka na gato.
3. Baba bafite iyerekwa :
Bashobora gutuma abantu bashimishwa n’inzozi zabo. Umuntu ufite iyerekwa avuga bike agakora byinshi. Baba buzuye umuriro muri wo gusohoza inzozi zabo.
4. Babana neza n’abantu :
Nta bayobozi bazagera ku nsinzi y’igihe kirekire badashyigikiwe n’abantu benshi. Abantu bazavamo abayobozi baba bazi agaciro k’abantu bazi no kubana nabo.
5. Bakora neza n’iyo bokejwe igitutu :
Agaciro kabo kagaragarira mu byo bashobora gukora no kwihanganira. Uzabona ko abayobozi beza bashobora gukora hari n’ibibatugaritse.
6. Bakemura ibibazo neza :
Ushobora kurebera umuyobozi ku buremere bw’ibibazo acyemura. Abantu bakunze gufata ikibazo gihwanye n’uko bangana.
7. Bashyikirana ku buryo buboneye :
Iyo bashaka kurebera umuyobozi ku buremere bw’ibibazo akemura. Abantu bakunze gufata ikibazo gihwanye n’uko bangana.
8. Bariyizera :
Abantu bashobora kuvamo abayobozi bizera ko bashobora gukora neza kandi bakabigaragaza.
9. Bagira imitekerereze mizima :
Ubuyobozi bufitanye isano n’imitekerereze kurusha umwanya umuntu arimo. Abantu bashobora kuvamo abayobozi bagira imitekerereze mizima, umutima w’umugaragu, kandi udacika intege.
10. Bashaka gupimirwa ku byo bagezeho :
Abayobozi bashaka kubahirwa ibyo bagezeho atari umwanya barimo.
Inyigisho ya Dr John C Maxwell Igitabo :”Inshingano ku bayobozi Miriyoni (Volume 4) Page :30-31
Imana ninziza ni muba mubyayo neza nayo izaba mubyanyu
Nishimiye ikikitekerezo
Umuyobozi ashaka gukora atabwirijwe. Amenya igikwiriye akaba aricyo akora. Ntategereza amabwiriza y’abamukuriye.
Umuyobozi ashaka gukora atabwirijwe. Amenya igikwiriye akaba aricyo akora. Ntategereza amabwiriza y’abamukuriye.
Umuyobozi ashaka gukora atabwirijwe. Amenya igikwiriye akaba aricyo akora. Ntategereza amabwiriza y’abamukuriye.