Ibimenyetso 8 bizabanziriza kugaruka kwa Yesu!

Kristo agiye kugaruka! Ntimuyobe, Kristo ntazaza mu ibanga cyangwa mu gihe abantu badatekereza. Azaba aje gutegeka isi yose! Bizaba bimeze bite rero?

Kugaruka kwa Yesu kuvugwa cyane mu Isezerano Rishya, mu butumwa bwiza bwose uko ari bune, mu Byakozwe n’intumwa, mu nzandiko za Pawulo, muri Yakobo, Petero na Yohana, ndetse ni yo nsanganyamatsiko nyamukuru y’igitabo cy’Ibyahishuwe. Twari dukwiriye rero kumwitegura guhera none, kuko ari icyemezo kigomba guhindura ubuzima bwacu bwose. Tugomba rero kwitegereza ibimenyetso Yesu yatanze.

Abavuga ko Yesu agaruka muri uyu mugoroba ni abahanuzi b’ibinyoma, kuko hari ibimenyetso bigomba kubanziriza kuza kwe. Ariko se ibyo bimenyetso ni ibihe?

1. Intambara, n’impuha z’intambara

Mwitegereze intambara (intoya, inini, iz’amoko, iz’amadini, ubicanyi, kugambanirana…) Kenshi abantu batekereza ko isi igihe kuba nziza. «Muzumva iby’intambara n’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura, ariko imperuka izaba itaraza» Matayo 24:6-7.

2. Amapfa n’inzara

Abatuye mu bihugu bikize bakunze gutekereza ko inzara ireba ibihugu nka Bengladesh, ibyo ku mugabane w’Aziya na Afurika. Ariko ntibatekereza ko igihe kimwe super markets zishobora gufunga biturutse ku ibura ry’ibikoresho (mu gihe amapfa n’inzara bizaba byageze mu bihugu by’Afurika na Aziya), kuko bituruka mu bihugu bikennye. Ikindi, bigaragara neza mu Byahishuwe ko twese bizatugeraho:

«Umwana w’intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti ‘Ngwino.’ Ni uko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu ntoki ze. Numva hagati y’ibyo bizima bine igisa n’ijwi rivuga riti ‘Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenariyo imwe, n’ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara’” Ibyahishuwe 6:5-6. Amapfa afite ingaruka ku isi yose.

3. Ibishyitsi n’ibindi biza bitari bimwe

Muri iyi myaka ishize, habonetse ubwiyongere bw’ibishyitsi, ndetse bikagenda byongera ubukana (magnitude). Byageze no mu bice bitigeze gukorwaho n’ibishyitsi. Amamiliyoni y’abantu yapfuye azize ibishyitsi mu kinyejana cya 20, kandi birarushaho kwiyongera bivuga ko mu kinyejana cya 21 bishobora guhitana incuro 10 z’abapfuye mbere nk’uko tubikesha ikinyamakuru San Diego Union-Tribune, mu nkuru yacyo bise «Les Tremblements de terre sont de plus en plus mortels », 28 septembre 1999).

“… Hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe” (Matayo 24:7).

4. Ibyorezo (Mugiga)

Ibyorezo byinshi bimaze kugaragara ku isi yose. SIDA ni yo ivugwaho cyane, ariko hari ibindi nka Ebola, SRAS… bihangayikishije benshi ndetse n’inzobere mu by’ubuzima zo ku isi yose. Izindi ndwara nka malariya n’igituntu zigaragambya ku miti isanzwe izivura, ntibe ikizibashije.

N’ubwo ibyorezo bikomeje kwiyongera hirya no hino, ibyavuzwe muri Bibiliya ntibirasohora. Ibyo byorezo ntibizafata abatuye Afurika, Aziya cyangwa ibindi bice bonyine, ahubwo bizafata n’abo mu bihugu bikize nk’uko byavuzwe na Bibiliya:

«Umwana w’Imana amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti ‘Ngwino.’ Ni uko ngiye kubona mbona ifarashi y’igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Ni uko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy’isi, ngo babicishe inkota n’inzara n’urupfu, n’ibikoko byo mu isi” Ibyahishuwe 6:7-8.

5. Izamuka ry’idini ya Islam

«Ni uko mu gihe cy’imperuka, umwami w’ikusi azamutera, kandi umwami w’ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n’amafarashi n’inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk’umwuzure w’amazi. […] Ni uko azabangurira ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n’igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka. Ndetse azahindura ibintu by’umurimbo by’izahabu n’ifeza, n’ibindi bintu by’igiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya bazamushagara” Daniyeli 11:40-43.

Muri iki gihe, idini ya Islam irimo kurushaho gushing imizi ibifashijwemo n’ibihugu biri mu ibanga n’imiryango y’iterabwoba, kugira ngo ihashye ubutegetsi buriho ibusimbuze ubwami bwa Islam. Ibi byavuzweho birambuye mu kinyamakuru l’Economiste … (L’Economiste, « Le Nouvel Ordre Mondial », 8 janvier 1994, p.23)

6. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uzishyira hejuru y’ibindi bihugu, ushaka kuyobora isi

Itegereze Uburayi! Ibyahishuwe 13 havuga iby’inyamaswa izaduka ivuye mu nyanja, ifite imbaraga zo kurwanta amahanga. Imirwe 7 isobanura ibihugu bigize uwo muryango. Ibi bizabaho mu gihe gishyize kera. Amahembe 10 asobanura abami 10 bagize ubwo bwami, bazashyiraho uwo muryango w’ubumwe uzarwanya Abera b’Imana (Ibyah. 13:7).

Abo bami 10 ndetse bazarwanya Kristo ubwo azaba agarutse. «Ya mahembe cumi wabonye nib o ba bami cumi batarima, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abandi kumara isaha imwe. Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.bazarwanya Umwana w’intama, ariko Umwana w’intama azabanesha kuko ari we mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha» Ibyah. 17:12-14.

7. Umutware ukomeye w’amadini azashyiraho ihinduramatwara mu madini

Kimwe mu bimenyetso bigaragara by’imperuka ni: “Ni uko mbona ya nyamaswa n’abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n’ingabo ze. Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w’ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo...» Ibyah. 19:19-20.

8. Ubutumwea bwiza bw’ubwami bw’Imana buzabwirizwa mu mahanga yose

Muri Matayo 24, Yesu yaravuze ati “Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose…” (Matayo 24:14). Aya magambo afite agaciro cyane, kuko agaragaza ko amahanga yose azamenya ubutumwa bwiza. Abantu ntibanga icyo bataramenya. Bazanga umurimo w’Imana n’ijambo ryayo kuko bazaba banze ijambo ryayo.

Buri shyanga rizumva ubutumwa bwiza nk’ubuhamya. Si ukugira ngo bubahindure, ahubwo ni “isezerano” ry’imigambi y’Imana.